Yavuze Yego: Igitaramo cya mbere Papi Clever na Dorcas bagiye gukora
Ibyo Serge Iyamuremye atangaje mbere yo gutaramira abakunzi be kuwa gatandatu
Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Serge Iyamuremye agiye gutaramira abanyarwanda ndetse n’abakunzi b’umuziki uhimbaza Imana muri rusange.
Ni mubitaramo bitegurwa na East Africa Promoters bica kuri Televiziyo Rwanda bigamije gushyigikira abahanzi no kubahuza n’abakunzi babo. Muri ibi bihe bya COVID19 ibi bitaramo byagiye bifasha benshi ndetse byongera gufasha abahanzi guhura n’abakunzi babo muri ubwo buryo bwo kubataramira.
Nubwo ibi bitaramo bitumirwamo abahanzi bakora umuziki mu moko yose n’abaririmba indirimbo zihimbaza Imana ntabwo bahejwe kuko mu bahanzi bamaze gutumirwa muri ibi bitaramo harimo abakora uyu muziki uhimbaza Imana, nka; Israel Mbonyi na Aline Gahongayire ari nawe uherutse akaba agiye gukurikirwa na Serge Iyamuremye.
Mu kiganiro yagiranye na Nkundagospel, Serge Iyamuremye yavuze icyo abantu bagomba kwitega kuri uyu munsi, yagize ati: “Abantu bitege ibintu byiza cyane kuko tumaze igihe kinini tubitegura, bashonje bahishiwe.”
Uyu muhanzi agiye gutaramira abakunzi be mu gihe ari mu myiteguro yo gushyira hanze alubumu ye umwaka utaha. Serge avuga ko ari gutegura Album izaba iriho indirimbo ze kuva yatangira umuziki, urugendo rw’imyaka 10.
Hari hashize iminsi mike uyu muhanzi ashyize hanze indirimbo nshya ‘Lion’ izaba iri kuri iyi alubumu ye ari gutegura. Lion, ni indirimbo irimo ubutumwa buvuga gukomera kw’Imana ikabamo n’ingero zihamya uko Imana yagiye ibana n’abayisunze mu bihe bikomeye by’ubuzima.
Abakunzi ba Serge Iyamuremye kandi bashobora gukomeza kumushyigikira mu marushanwa arimo Rwanda Gospel Stars Live, amarushanwa ahuriyemo n’abandi bahanzi 14. Kumutora ni ukunyura kuri telephone yawe ukanze: *544*300*9# ugakurikiza amabwiriza.





Umva indirimbo nshya ya Serge Iyamuremye