Ibyo wamenya ku kwezi kwa Ramadhan kwizihizwa buri mwaka mu idini ya Isilamu

 Ibyo wamenya ku kwezi kwa Ramadhan kwizihizwa  buri mwaka mu idini ya Isilamu


Buri mwaka abayoboke b’idini ya Isilamu hirya no hino ku isi haba mu bihugu biyobowe mu mahame ya kisilamu ndetse n’ahandi hose hari Abayisilamu bakora igisibo mu kwezi bita ‘Ramadhan’. Amatariki uku kwezi gutangiriraho muri Isilamu arahindagurika bitewe n’impamvu turi burebere hamwe. Uku kwezi gufatwa nk’ukwezi gutagatifu kurusha ayandi muri Isilamu
kandi kukaba n’imwe mu nkingi eshanu z’idini ya Isilamu. Uku kwezi gusozwa n’umunsi witwa ‘Eid al-Fitr’, ndetse uk’uyu mwaka kukaba kwaratangiye ku itariki ya 2 Mata mu Rwanda n’ahandi ku isi. Reka turebe bimwe mu bikwerekeyeho. Kuki kutagira itariki ihamye gutangiriraho? Kurangwa n’ibihe bikorwa? Kuki gufatwa nk’ugusumba ayandi muri Isilamu?

Twifashishishije ikinyamakuru ‘BBC’, Ramadhan ni ijamabo ry’Icyarabu risobanura ukwezi kwa kenda ku ndangaminsi (calendrier) ya kisilamu itandukanye n’iya Gregoire isanzwe ikoreshwa henshi ku isi mu buzima bwa buri munsi. Ibikorwa muri uku kwezi, Abayisilamu bemera ko uku kwezi gusumba andi yose kuko imwe mu mirongo ya mbere y’igitabo gitagatifu cya Isilamu ari cyo Qu’ran, yahishuriwe Intumwa y’Imana Muhammad mu kwezi kwa Ramadan. Muri uku kwezi gusubiramo ijambo ‘Qu’ran’ byongerwamo imbaraga ndetse no kwiyiriza bifatwa nk’igikorwa cyo gusenga, bigafasha umuyisilamu kumva ari hafi y’Imana no kugira intege za roho ndetse n’ikinyabupfura bwite.

Muri uko kurushaho kwegera Imana, Abayisilamu biyiriza amanywa yose ariko baba bafashe ifunguro rizwi nka ‘suhoor/sehri’ kare cyane butaratandukana bakaba bashobora kongera gufata ifunguro ryitwa ‘ifatr/fitoor’ izuba rimaze kurenga.
Mu kwezi kw’igisibo kwa Ramadhan kandi ni igihe Abayisilamu basabwa gufasha abakene, gukomeza umubano wabo n’Imana, kugira ubugwaneza ndetse no kwihangana.
Na none Abayisilamu bajya ku misigiti mu masengesho ya nimugoroba yitwa ‘Taraweeh’, aba gusa mu iki gihe cya Ramadhan.

Kwiyiriza bigomba gukorwa gusa n’umuntu ufite ubuzima buzira umuze. Abatemerewe gukora igisibo ni barwaye n’abandi bagirwaho ingaruka no kwiyiriza, abana, bagore mu mihango, abatwite n’abonsa ndetse n’abantu bari ku rugendo.

Mu gusahaka kumenya uko bagena amatariki igisibo gitangiriraho n’igihe kirangiriraho turasanga bagendera ku ngengabihe ya kisilamu nayo igizwe n’amaezi 12, ukwezi kwa Ramadhan kukaba ari ukwa kenda k’umwaka. Umunsi usozwaho igisibo uzwi nka ‘Eid al-Fitr’ cyangwa se Irayidi uba ari intangiriro y’ukwezi kwa 10 kwitwa ‘Shawwal’ muri Isilamu. Buri kwezi gutangira ku mboneko y’igisate cy’ukwezi (crescent) kukamara iminsi 29 cyangwa 30. Ibi bivuze ko bareba imboneko z’ukwezi bakemeza igihe ‘Ramadhan itangirira. Mu gihe cya kera, ibi byakorwaga barebesheje amaso, ariko mu myaka ya vuba, indebakure (telescope) n’ikoranabuhanga byagiye bikoreshwa. Mu rwego rwo guhuza igihe cyo kwemeza imboneko z’ukwezi kuko ku isi hose amasaha agiye abusanye, Prof Muhammad Abdel Haleem wigisha mu gashami ka ‘Centre of Islamic Studies’ muri Kaminuza ya SOAS i Londres mu Bwongereza arasobanura uko bikorwa. Ati: “Ubusanzwe i Mecca [muri Arabia Saoudite] ni ho bemeza ko ukwezi kwabonetse”.

Mu Rwanada igisibo ndetse n’Irayidi byizihizwa nk’ahandi muri rusange aho usanga by’umwihariko ku Irayidi Abayisilamu batumira abantu muri rusange ngo bafatanye kwizihiza uyu munsi. Dusoza, reka tubonereho kwifuriza Abayisilamu bose igisibo kiza ndetse no kuzagira Irayidi nziza (Eid Mubarak) izaba ku wa 2 Gicurasi uyu mwaka.

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *