Icyihebe cyo muri Kenya cyashakishwaga cyane kubera kwica abakirisitu n’abana cyatawe muri yombi

 Icyihebe cyo muri Kenya cyashakishwaga cyane kubera kwica abakirisitu n’abana cyatawe muri yombi

Abashinzwe umutekano bo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo bafunze icyihebe cyo mu gihugu cya Kenya, cyari ku rutonde rw’abashakishwa cyane kubera kumena amaraso y’abakristu, dore ko mu minsi yashyize yishe abakristu muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.

Nyuma y’aho guverinoma ishyizeho igihembo cy’ibihumbi 88 by’amadorali ya Amerika (88,000,000 Rwf), kubazamufata, Rashid Mohamed Salim yafashwe n’urubyiruko mu gihe we na bagenzi be babiri bari bagiye gutangira ubuzima bushya muri Afurika y’Epfo. 

Salim, warangije no kwiga kaminuza, ukunze kwiyita Chotara cyangwa Turki Salim, yashyizwe kuri radari ya Kenya igenzura ibyihebe mu kwezi k’Ugushyingo umwaka ushyize.

Uru rubyiruko rukimugeza kuri polisi, batangaye cyane bagira bati:

” Uyu musore ni icyihebe gikomeye. Ni umukinnyi mwiza mu gusogota abakristu, cyane cyane bo mu gace ka Beni muri Kongo.” Bakomeje bati:

“Twagiye twakira amafoto ndetse n’amashusho akata ingoto z’abakristu ndetse n’abapolisi.”

Uyu mwiyahuzi bikekwa ko ari uwo mu ntagondwa za Islamic State yiturikirijeho igisasu hagati y’abantu bizihizaga ibirori bya Noheli muri resitoramaze abantu 6 barimo n’abana bahasiga ubuzima abandi 14 barakomereka bikabije.

Nyuma y’iryo turika ryari rigamije kwivugana abihizaga umunsi mukuru wa Noheli, muri resitora yitwa ‘Box’ mu mujyi wa Beni abaturage batanze ubuhamya bavuga ko iyo ntagondwa yaje iri kuri moto, hanyuma igashaka kwinjira muri resitora kungufu maze abashinzwe umutekano bakamubuza kwinjira agahita akuramo igisasu akagiturikiriza ku muryango kigahitana abantu 6 harimo akana gato k’agakobwa.

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *