Igihombo cyatumye mba umuhanzi – Byinshi utamenye k’umuhanzi Theo Bosebabireba

 Igihombo cyatumye mba umuhanzi – Byinshi utamenye k’umuhanzi Theo Bosebabireba

Umuhanzi Uwiringiyimana Theogene uzwi nka Theo Bosebabireba wamenyekanye mu ndirimbo zo guhimbaza Imana yatangaje ko yinjiye mu muziki byeruye nyuma y’uko ikarito yacuruzaga ihombye akabona nta mahitamo asigaranye uretse kwiyegurira Imana.

Uyu muhanzi umenyerewe mu ndirimbo zigaruka k’ubuzima bushaririye yabayemo bikanatuma zinakundwa n’abatari bake haba imbere mu gihugu ndetse no mubihugu by’ibituranyi . Ibi akaba yabitangarije mu kiganiro yagiranye na radio imwe ikorera imbere mu gihugu ubwo yagarukaga k’urugendo rwe muri muzika.

Uyu muhanzi wafashe imitima y’abakunzi b’indirimbo ze ahagana 2007 kugeza n’ubu agikunzwe , cyane ko indirimbo ze wasangaga zikunzwe mu nsengero ndetse yewe no m’utubari wasangaga barara bazibyina bigatinda. Uyu kandi  yazengurutse henshi mu gihugu cy’u Rwanda benshi muramwibuka mu ndirimbo ‘Bosebabireba, Ikigeragezo ndetse n’izindi mwakunze.

Theo niwe muhanzi nyarwanda waririmbiye imbere y’aba Perezida babiri

Theo asobanura uko yageze kwa Perezida w’u Burundi yagize ati : “Narabanje menyana n’umudamu we duhuriye mu giterane nari natumiwemo cy’abana bo muri Compassion atumira korali y’iwacu aha Kicuikiro yitwaga Abarinzi yo kuri APADE n’uko ndabaherekeza nk’umuhanzi bari baziranye kumbe bari batumiyemo umufasha wa Perezida, ahageze anyumvise ansaba kujya iwe, mpageze mba menyanye gutyo n’umukuru w’igihugu arankunda amp ana fanta.”

Theo Bosebabireba yarakunzwe k’uburyo bamuhaga umunyenga

Theo yakomeje asabonura uko yisanze imbere ya Perezida wa Uganda: “Uganda ho nagiyeyo ntashye ubukwe, umuntu yarambwiye ati ndagukunda uzaze undirimbire m’ubukwe nuko njyayo birangiye umuntu anshyira k’uruhande ati ejo ko dufite ibirori wazaje, nuko numvise ari hafi ndemera , nuko uwo muntu arambwira ati: ‘Njyewe ndi umudepite hazaba haje na Perezida’ ariko namureba nkagira ngo arimo kunshyushya ngo nkunde mpaze! Gusa nza kumenya ko aribyo koko Perezida ari buhaze, n’uko ngezeyo nsanga ninanjye muhanzi uhari gusa muri iyo kampanye, maze ndidagadura biratinda.”

Inkoni nakubitiwe Uganda

Umuhanzi Theo Bosebabireba yagarutse ku kaga yagiriye mu gihugu cya Uganda ashimangira ko kuba byaravuzwe ko yakubiswe bitari ibinyoma ahubwo ko ibyamenyekanye aribyo bike kuko yakubiswe inshuro ebyiri atezwe n’amabandi akamwambura ndetse akamuhondagura bikomeye.

Inkoni Theo yakubiswe n’ibisambo muri Uganda zatumye ajyanwa mu bitaro

Twasoza tubibutsa ko uyu muhanzi amaze igihe kitari gito aba mu gihugu cya Uganda nyuma y’ibihe bibi yari amaze guhura nabyo biturutse ku kuba hari hamaze iminsi humvikana amajwi menshi  y’abagore bamurega ko yabateye inda bikaza no kuba bimwe mu byatumye ADEPR imuhagarika.

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published.