Igitabo apôtre Mutabazi ari kwandika ku Inkotanyi cyahinduriwe izina

 Igitabo apôtre Mutabazi ari kwandika ku Inkotanyi cyahinduriwe izina

Apôtre Mutabazi Kabarira Maurice yatangaje ko yamaze guhindura izina ry’igitabo ari kwandika yari yise “Inkotanyi ni ubuzima” akaba yahisemo kucyita “Inkotanyi mu mboni y’abato”.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yatangaje ko yahisemo guhindura iryo zina kubera ko yasanze rifitwe n’ikindi gitabo. Yagize ati:

“Igitabo nari ndi kwandika INKOTANYI NI UBUZIMA kubera ko iyo nyito twasanze ifitwe n’ikindi gitabo, cyahinduriwe inyito cyitwa “INKOTANYI MU MBONI Y’ABATO”

Apôtre Mutabazi ni umugabo uzwiho gutanga ibitekerezo bye, kabone nubwo bamwe babinenga gusa we ntacika intege ahubwo yongeramo imbaraga. Mu minsi ishize yatanze ibitekerezo bye ku rukuta rwa Twitter yibasira uwahoze ari Minisitiri w’Umuco, Bwana Bamporiki Edouard, wafunzwe azira icyaha cya ruswa.

Mutabazi yasabye Nyakubahwa Paul Kagame ko abantu bose bagaragaweho n’icyaha nk’icya Bamporiki bajya banyagwa. Ibi abenshi ntibabivuzeho rumwe dore ko bavuze ko Mutabazi yarengereye.

Protais MBARUSHIMANA

http://www.nkundagospel.rw

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *