Yavuze Yego: Igitaramo cya mbere Papi Clever na Dorcas bagiye gukora
Igiterane cya “Afurika Haguruka” kigarutse ku nshuro ya 22 kizaba kivuga ku mpinduka nziza ikwiye umugabane wa afurika
Ku cyumweru tariki ya 11 kugera ku wa 18 Nyakanga 2021 nibwo Afurika Haguruka iteganijwe gutangira gutangira. Izaba ibaye ku nshuro ya 22 uyu mwaka ibaka izaba ifite insanganyamatsiko igira iti “ Afurika akira umuyaga w’impinduka nziza”.ikaba itegurwa n’umuryango wa Authentic Word Ministries n’amatorero ya Zion Temple Celebration Center. Izibanda ku ijambo riboneka muri Bibiliya mu gitabo cya Ezekiyeli 37:1-10.

Intumwa Dr Paul Gitwaza niwe watangije Afurika Haguruka mu mwaka wa 2000 . hagiye hatangirwamo ibiganiro bitandukanye byagiye byubaka benshi, inyigisho zingeri zitandukanye zubatse benshi, kuryama no guhimbaza Imana, ijambo ry’Imana. Ibi byose byakorwa n’abapasiteri baturutse imihanda yose y’isi.
Intumwa Dr Paul Gitwaza yemera ko Imana ifitiye Afurika n’abaturage bayo basaga miliyali 1 na miliyoni Magana abiri umugambi mwiza n’amasezerano akomeye bakwiriye gusingira. “Afurika Haguruka rero, ni urubuga aho abanyafurika n’inshuti zabo bahura baganire, basengane kandii bige icyo Imana ivuga ku mugabane wa Afurika, maze babashe kuzana impinduka nziza mu mibereho y’abatuye uyu mugabane, banamamaza ubutumwa bwiza bwa kristo”.

Afurika Haguruka y’yu mwaka wa 2021 izaba mu uryo bw’iyakure kubera icyorezo cya COVID-19,ikazatangirwamo inyigisho ku miryango, uburezi n’ubuyobozi. Mu minsi umunani y’igiterane kandi, hazigwa n’uburyo Afurika ikeneye ubucuruzi buzana iterambere kandi twubahisha Imana.
Inzobere n’abakozi b’Imana bazajya batanga ibiganiro bisozwa n’ibihe byo guhimbaza no kuramya Imana ndetse habemo n’ijambo ry’ububyutse. Hazabamo na gahunda y’urubyiruko izwi nka Youth Arise, aho abasore n’inkumi bazaganira uko bahaguruka mu nzego z’iterambere no mu kubaha Imana.


Iki giterane kizaca kuri Youtube na Facebook kikananyuzwa kuri Aunthentic TV ( Startimes channel 111 na canal+ channel ya 384) kizananyuzwa kuri Radio Authentic n’amaradiyo y’abaturage yigenga.
