Ikigo cyategetswe kwishyura hafi miliyoni 400Rwf umuganga w’umukristu kubera kumutegeka gukuriramo abagore inda

 Ikigo cyategetswe kwishyura hafi miliyoni 400Rwf umuganga w’umukristu kubera kumutegeka gukuriramo abagore inda

Urukiko rwo muri Illinois rwanzuye ko Winnebago County yishyura ihazabu ya $370,000,(370,000,000 Rwf) kubera guhohotera umukristu w’umuganga bakamutegeka gukuriramo abagore bari babagannye inda ndetse no kugenda atanga ibinini birinda gusama, ibintu avuga ko bihabanye n’imyemerere ye ya gikristu ndetse n’umutima nama we.

Umushinjacyaha witwa Eugene Doherty yategetse ko iki kigo cyishyura aka kayabo uwitwa Sandra Rojas bari bamaze gukorana imyaka 18 mu ishami ry’ubuzima.

Mu myaka 18 bakoranye uyu muganga avuga ko yagiye ahura n’imbogamizi zo gusabwa gutegeka bagenzi be kwitabira amahugurwa yo gukuriramo abagore inda ndetse no kubegereza ibinini bibarinda gusama.

Iki kigo cyanze gukomeza kubana n’uyu muganga bavuga ko yashyiraga imbere imyemerere ya gikristu bikica akazi maze bahita bamusezerera muri iryo vuriro.

Nubwo ibihugu byinshi bimaze gutora itegeko ryemerera ababishaka gukuramo inda ariko imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bw’abakristu kimwe n’abantu bose badashyigikiye iri tegeko buri mwaka barahura bakigaragambya.

Muri uyu mwaka bafite insanganyamatsiko igira iti:

‘’Equality begins in the Womb’’ tugenekereje mu Kinyarwanda bivuze ngo ‘Ukubaho gutangirira muri Nyababyeyi’.

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published.