I Kigali hari agace kiswe ikuzimu

 I Kigali hari agace kiswe ikuzimu

Ku mbugankoranyambaga zitandukanye hari gukwirakwizwa amakuru avuga ko nyuma y’uko ahitwa ku Gisimenti imihanda isigaye ifungwa hagahinduka akabari, ngo hasigaye hakorerwa ibikorwa biteye isoni ku buryo abantu benshi bahise ikuzimu.

Umunyamakuru ukora kuri B&B Umwezi, witwa Baryinyonza Elie abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yagize ati:

“Uyu munsi ni kucyumweru, ntokesheje igisimenti mu izina rya Yesu. RIB mushake uko mubigenza mumenye neza ibiri kubera hariya hantu. Ntidukeneye kubona igihugu cyacu cyavumwe kubera amabi ahabera.”

Uwitwa Afazari kuri Twitter we yagize ati:

“Satani yabonye ikuzimu huzuye none yafunguye ishami Gisimenti.”

Mu matsinda yo ku rubuga rwa Whatsapp hari gukwirakwira amafoto y’abantu bari gukora ibikorwa biteye isoni bakavuga ko nabyo birikubera ku Gisimenti.


Ku wa Kane tariki 3 Werurwe 2022, Polisi ikorera mu Mujyi wa Kigali yafashe umugore witwa Umutoni Divine. Uyu mugore yafatiwe mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kicukiro, Akagali ka Nyakabanda, akurikiranweho gukora icyaha cyo gusindira mu ruhame akanakora ibiterasoni ari aho ku Gisimenti.

Akenshi na kenshi hari bamwe bafata imibiri yabo bakayihumanya bakoresheje ibiyobyabwenge n’ibisindisha birengagije ko imibiri yacu ari insengero z’Imana. Abo ngabo usanga ibyo bibagizeho ingaruka bagatakaza agaciro ka muntu kubera ibikorwa bakoreshejwe n’ibiyobyabwenge.

Zimwe mu ngaruka harimo gufungwa, kurwara, ubukene ndetse n’ibindi. Nimureke Imibiri yacu ikiranuke kugira ngo Uwiteka ayitahemo.

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published.