“Imana ikwimane muvandimwe”-Israel Mbonyi abwira Yvan Buravan wabitswe ari muzima

 “Imana ikwimane muvandimwe”-Israel Mbonyi abwira Yvan Buravan wabitswe ari muzima

Umuhanzi Burabyo Yvan uzwi nka “Yvan Buravan” yahagurutse ku kibuga cy’indege cya Kanombe,yerekeza mu Buhinde kuvurwa nyuma yo kunanirwa n’ibitaro byo muri Kenya yari amazemo iminsi. Ibi byatumye abantu batandukanye bakomeza kumwihanganisha ndetse bamwifuriza gukira vuba.

Muri abo harimo umuhanzi nyarwanda uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi, wabinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter akabwira Burabyo Buravan ko ari kumusengera. Yagize ati:

“Imana ikwimane muvandimwe wanjye Buravan. Amasengesho yanjye yose ari kuri wowe kandi Imana iyumve.”

Uyu munsi ku mbuga nkoranyambaga hiriwe inkuru ivuga ko uyu muhanzi Yvan Buravan yaba yatabarutse gusa umuryango n’inshuti ze babyamaganiye kure.

Marseille Mukuru wa Buravan,yabwiye InyaRwanda.com y’uko Murumuna we ameze neza. Ati “Oya! (Yahakaganaga amakuru yavugaga ko Buravan yitabye Imana), ameze neza ni amahoro, ni amahoro cyane.”

Abajijwe uko abona Buravan ameze ashingiye ku gihe bamaze muri Kenya, yavuze ko bitandukanye n’uko bagiye ameze kuko ari koroherwa.

Yagize ati “Yego! afite ‘courage’ nyinshi cyane.” Marseille yavuze ko hari icyizere cy’uko Murumuna we azakira. Ati “Eeeeh icyizere kirahari. Na we aduha icyizere, rero ni amahoro.”

Agaragaza ko ibinyuzwa ku mbuga nkoranyambaga bidakwiye guhabwa agaciro buri gihe. Yavuze ati “Ibyo ku mbuga nkoranyambaga se ntubizi.”

Uyu muhanzi yagiye kwivuriza muri Kenya, ku wa 18 Nyakanga 2022 nyuma y’iminsi havugwa ko uyu muhanzi yari amaze iminsi avurirwa mu Bitaro bya Kaminuza by’i Kigali (CHUK), ariko abaganga barabuze indwara.

Uyu muhanzi yaherukaga gushyira ahagaragara album y’indirimbo 10 yise ‘Twaje’,yakunzwe cyane kubera indirimbo ziyiriho nka “gusakara”,”Ni Yesu” n’izindi.

Kuri uyu wa Gatatu Buravan yagiye kuvurirwa mu Buhinde ndetse benshi mu bafana be bakomeje kumusengera cyane ngo akire.

Ibihuha byo kubika umuntu ari muzima ntabwo bivuzwe kuri Yvan Buravan gusa, dore ko mu minsi ishyize na Israel Mbonyi yabitswe ari muzima.

Protais MBARUSHIMANA

http://www.nkundagospel.rw

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *