Imana yonyine ni yo yandindiye mu cyiyaga cya kivu amasha 12; nijye wa mbere watorotse i Wawa

 Imana yonyine ni yo yandindiye mu cyiyaga cya kivu  amasha 12; nijye wa mbere watorotse i Wawa

Umusore ukomoka  mu karere ka Rubavu  utifuje ko amazina ye atangazwa yivugiye uko yamaze amasaha menshi mu Cyiyaga cya Kivu amasaha arenga 12 nyuma yo gutoroka I Wawa , ikirwa giherreye mu karere ka Nyamsheke kijyanwaho abantu ngo bagororwe ,bahabwe uburere bitewe n’ikosa cyangwa imyitwarire idahwitse wagaragaje.

Mu kiganiro yagiranye na Legacy Tv umusore wivugira ko yafashwe akajyanwa  I Wawa nyuma yuko yarobaga isambaza mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Akigerayo ngo yararambiwe maze we na mugenzi we bigira inama yo gutoroka, nuko bajya umugambi bawuhuriraho maze birabahira baratoroka maze biyemeza gupfa no gukira bakomeza inzira y’amazi ariko Uwiteka arabarinda.

Yakomeje avuga ko umugambi we nta muntu n’umwe yigeze awubwira maze arabipanga afata ijerekani maze ashoka  inzira y’amazi maze afata urugendo. Yageze aho yiheba maze asenga Imana iramufasha abasha kugera hakurya y’amazi ku nkombe.

Mu butumwa yatanze yashimiye Uwiteka ko ari we wamurinze kandi ko akigera ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu we na mugenzi we bari babaye imirambo cyangwa se bananiwe cyane. Ati “ burya iyo Imana igufiteho umugambi kandi ikikurinze niyo wagera kure bingana iki ntabwo yagutererana kandi niyo hari abageregeza kukwica nta kabuza urarokoka.

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published.