Impamvu zidasanzwe zatumye Africa Haguruka 23 izabera ku musozi wa Giheka (Herumoni)

Guhera ku itariki ya 14 kugeza tariki 21 Kanama 2022, Itorero Zion Temple Celebration Center rizatangiza igiterane cyiswe Africa Haguruka ku nshuro ya 23, kizabera ku musozi witwa Herumoni, uherereye mu Mudugudu wa Giheka, mu Kagari ka Kagugu, Umurenge wa Kinyinya, mu Karere ka Gasabo. Ni igiterane gifite insanganyamatsiko igira iti: ”Africa Ramburira Amaboko yawe Imana.” iboneka muri Zaburi ya 68:32.
Mu kiganiro twagiranye n’umuvugizi wa Authentic Word Ministries/Zion Temple Celebration Center ku isi, Ev. Tuyizere Jean Baptiste yavuze ko “Insanganyamatsiko y’umwaka ushyize kwari ukwakira umuyaga w’impinduka. Iyo rero abantu bamaze kwakira umuyaga w’impinduka ni ngombwa ko baramburira Imana amaboko yabo, nk’ikimenyetso cyo gucishwa bugufi, nk’ikimenyetso cyo kuyishyira hejuru no kuyereka ko bo nta kintu bafite uretse Imana batezeho amakiriro.”
Muri iki kiganiro cyihariye yagiranye na Nkundagospel yatangaje ko impamvu nyamukuru zatumye iki giterane kibera kuri uriya musozi wa Herumoni ari uko Imana yabahishuriye ko uzaba umusozi udasanzwe. Yagize ati:
“Uriya musozi ni umusozi w’amasengesho wa Zion Temple Celebration Center itegura kubakaho ahantu hazaba ubuturo bw’Imana. Umusozi wera mu Rwanda. Urabona buri gihugu kigira umusozi w’amasengesho, rero mu Rwanda turategura uriya musozi kuko ni umusozi Imana yabwiye umushumba kera ko ari umusozi abantu bazajya bajya gusabaniraho n’Imana, gusenga no kwihererana nayo.” Yakomeje ati:
“Ikindi cya kabiri ni umusozi tugiye kubakaho inyubako zihuza isi. Ni ukuvuga ko hariya hazaba hari igicaniro gihuza isi, hazaba hari inyubako, aho buri gihugu kizaba gifitemo igicaniro, hazubakwa inyubako izaba ifite ibyumba bingana n’umubare w’ibihugu bituye isi. Buri gihugu kizajya kiba gifitemo umwinginzi wacyo, gifitemo amateka yacyo, harimo ibendera ryacyo, harimo ibimenyetso by’igihanda birwanya buri gihugu. Ni ukuvuga ngo rero uriya musozi uzaba ari umusozi, uzabaho igicaniro gisengera Afrika muri rusange, ariko gisengera n’Isi by’umwihariko.”
Yatubwiye ko “icya kane cyatumye duhitamo uriya musozi ngo ariho ‘Africa Haguruka’ izabera ku nshuro ya 23, ni ukugira ngo dutangize ibyo bikorwa by’igicaniro k’uwo musozi. Muby’ukuri imyiteguro igeze kure kandi iri mu buryo 4: Imyiteguro ya mbere ni iyo gutegura ku musozi aho icyo gikorwa kizabera, inyubako n’ibindi bintu byose bikenewe kugira ngo icyo gikorwa kizabere ahantu heza.Twatangiranye no gutegura umuhanda uhagera, umuhanda uva kuri kaburimbo ujya Giheka wateguwe na Zion Temple Celebration Center, kubaka amapave, gutegura aho abantu bazicara, ibijyanye n’isuku, ubwiherero ndetse n’ibindi ubu bigeze ku kigero cya 98%, byenda kurangira.”
“Icya kabiri ni ugutumira abazavuga ijambo,(speakers), bamaze gutumirwa, abenshi bamaze kwemeza ko bazaba bahari, abazaturuka hanze y’igihugu n’abari hano mu Rwanda, abavugabutumwa, abakozi b’Imana beza, bahamagawe. Icya gatatu ni ukwitegura uburyo abantu bazaba bari muri icyo giterane, yaba abaturutse hanze cyangwa abo mu Rwanda bazakirwa, cyane hategurwa amacumbi y’abazaturuka hanze y’u Rwanda, kubatwara, kubakira, nabyo byarateguwe. Icya kane ni ugutegura amakorali, abaririmbyi, abahanzi ndetse n’abandi bazaba bari muri icyo giterane ndetse n’uburyo bwo kucyamamaza byose bigeze ku kigero cya 95%. Ubona ishusho yacyo ishimishije kandi igisigaye ni umunsi.” Yakomeje ati:
“Kwitabira igiterane cya ‘Africa Haguruka’ nta kiguzi gisabwa, ahubwo igisabwa ni uko buri umwe wese yashaka umwanya wo kuzacyitabira. Ariko nanone uwakwifuza gutera inkunga iki giterane, yaba mu buryo bw’amafaranga, uburyo bw’amasengesho ndetse no kuhaba ahawe ikaze. Icyo gikorwa kizakorwa mu buryo bubiri: Guhera mu gitondo kugeza saa saba n’igice hazajya haba hari inyigisho zitangirwa ku rusengero rwa Zion Temple Celebration Center, izo nyigisho zizajya zibanda ku misozi irindwi , umusozi w’umuryango, umusozi w’idini, umusozi w’uburezi, umusozi w’ishoramari, umusozi wa politiki, umusozi w’imyidagaduro, umusozi w’itangazamakuru. Ni ukuvuga ngo nyuma y’izo nyigisho saa kumi dutangire igiterane ku musozi wa Giheka wa Herumoni, kuva saa kumi kugera saa moya n’igice.”
Ev. Tuyizere Jean Baptiste yahaye abatuye isi inama yo kudapfusha ubusa aya mahirwe isi ibonye yo kwegerana n’Imana. Yagize ati:
“Ubutumwa naha abantu ni uko dukwiye kumenya igihe cyo kugendererwaho. Igihe amahirwe yabonetse kugira ngo Imana isabane natwe dukwiye kwishakira umwanya. Abantu tuvuye mu bihe bikomeye bya Covid 19 kandi ku isi hari ibibazo, hari intambara, hari inzara, hari impuha ndetse n’ibindi. Iki ni igihe rero cyo kwegera Imana. Aya mahirwe rero abantu babonye yo gusabana n’Imana no gushyigikira ububyutse ntibakwiye kuyitesha.”
Africa haguruka yumvikanye bwa mbere mu mwaka w’ibihumbi 2000 ku muhati n’ishyaka byashibutse mu iyerekwa rya Apostle Dr Paul Gitwaza umushumba mukuru w’Itorero Zion Tample ku isi, igamije ko abatuye umugabane wa Afurika n’abanyafurika bose batera imbere mu Mwuka mu bugingo ndetse no mu mubiri.
