Impundu muri gospel: Ben & Chance bibarutse

 Impundu muri gospel: Ben & Chance bibarutse

Mu gitondo cy’uyu wa gatanu tariki 8 Nyakanga 2022, humvikanye inkuru nziza mu bakunzi b’umuziki wa Gospel aho bavugije impundu bishimiye cyane kwibaruka kw’abahanzi bakunda cyane ari bo Ben & Chance.

Aba bahanzi basohoye indirimbo nshya yitwa “Urupfu” bafatanyije na Rene & Tracy, babinyujije ku mbuga nkoranyambaga basangije abakunzi babo inkuru y’uko bibarutse umwana w’umukobw, ndetse babasaba no kubafasha gushima Imana.

Ben Serugo n’umugore we Mbanza Chance (Ben & Chance) bakunzwe cyane mu ndirimbo ‘Yesu arakora’, ‘Amarira’, ‘Impano y’ubuzima’, n’izindi zinyuranye zihembura imitima ya benshi, bamaze kwibaruka umwana wiyongera ku bana 3 basanganywe harimo uw’umukobwa witwa Kundwa Skylar.

Aba bahanzi birinze gutangariza ibitaro umubyeyi yaruhukiyemo cyangwa amazina y’uyu mwana wabo, gusa turakomeza tubakurikiranire iyi nkuru tubabwire n’igihe muzajya kurira ubunnyano.

Protais MBARUSHIMANA

http://www.nkundagospel.rw

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published.