Imva y’umuhanuzi TB Joshua uherutse kwitaba Imana yafashwe n’inkongi y’umuriro

 Imva y’umuhanuzi TB Joshua uherutse kwitaba Imana yafashwe n’inkongi y’umuriro

Uyu muhanuzi wari n’umuvugabutumwa ukurikirwa na benshi mu gihugu ke cya Nijeriya no mu mahanga cyane cyane muri Afurika, yitabye Imana umwaka ushize. Urupfu rwe rwabaye nk’urutunguranye dore ko yapfuye yahoze atanga ikibwirizwa kuri imwe muri Televiziyo muri Nijeriya. Benshi mu bamukurikiraga baratunguwe ariko kuko urupfu nta cyo twarukoraho barihangana. Nyuma y’amezi yenda kuba umwaka yitabye Imana byaje kongera gutungura benshi ukukuntu imva aruhukiyemo yaje gufatwa n’inkongi y’umuriro.


Iyi inkongi y’umuriro yadutse ahagana i Saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba wo ku wa gatatu tariki 27 Mata 2022 mu gace ka Agodo ka Ikotun, muri Leta ya Lagos, aho umubiri wa nyakwigendera TB Joshua uruhukiye.
Inkuru ya InyaRwanda ivuga ko abaturage bose basanzwe hafi y’ahabereye iyo nkongi y’umuriro batabashije gusobanura icyaba cyawuteye cyangwa ngo bamenye niba hari umuntu wahitanywe na yo. Umwe yagize ati: “Iyi nzu ni nini ku buryo nta muntu ushobora kubona ibyo bakora imbere, kandi abayobozi bazimya umuriro ntibemereye umuntu uwo ari we wese kuhagera”.

Umuyobozi muri Serivisi ishinzwe kuzimya umuriro no gutabara muri Leta ya Lagos, Margaret Adeseye, yemeje ko umuriro wangije imva ya nyakwigendera Temitope Joshua. Yagize ati: “Igice k’imva ya nyakwigendera pasiteri TB Joshua cyafashwe n’inkongi y’umuriro ariko twashoboye kuwugabanya kandi ntabwo wakwirakwiriye hose. Kugeza ubu ntituramenya icyateye iyi nkongi”.

Temitope Balogun Joshua yari umuvugabutumwa ndetse n’umuhanuzi wari umaze kuba icyatwa muri Afurika ndetse no hanze yayo. Yitabye Imana muri Kamena 2021 ku myaka 57 y’amavuko azize urupfu n’ubu rutarasobanuka neza.

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *