Indirimbo ya korali Umubibyi yitwa ‘Amahoro ni meza’ yasubiwemo mu buryo bugezweho

 Indirimbo ya korali Umubibyi yitwa ‘Amahoro ni meza’ yasubiwemo mu buryo bugezweho

Korali Umubibyi ikorera ubutumwa muri paruwasi ya Sainte Famille, yasubiyemo indirimbo yabo yitwa ‘Amahoro ni meza’ mu buryo bugezweho.

Iyi ndirimbo yasakaye hirya no hino mu Rwanda kubera ubutumwa buyirimo bwo gushishikariza abantu kubana mu mahoro bijyanye n’intego y’igihugu cyacu, yo gushishikariza abanyarwanda bose muri rusange kwiyunga no kubana mu mahoro.

Mu kiganiro Nkunda Gospel yagiranye n’umuyobozi w’iyi korali, Bwana Ndayambaje JMV, yatangaje ko bakoze iyi ndirimbo bwambere bagamije gusana imitima y’abanyarwanda, dore ko bayikoze igihugu kivuye mu bihe bikomeye bya jenoside yakorewe Abatutsi.

Bwana Ndayambaje yatangaje kandi ko bimwe mubyatumye basubiramo iyi ndirimbo ari uko mu gihe bayikoraga “ntabyuma by’umuziki byiza byariho akaba ari nayo mpamvu yatumye dushaka kongera kuyivugurura muri iki gihe igihugu cyacu kimaze kwiyubaka mu byiciro byose, nk’amastidiyo meza ubusitani bwiza n’ibindi bifasha amakorari, by’umwihariko gukora indirimbo zigasohoka neza.”

Korali Ababibyi yavutse mbere y’ umwaka w’1980, ariko iza kugira izina mu mwaka w’1980. Ni korali iririmba indirimbo zifasha abakristu gusingiza Imana haba mu kiliziya cyangwa mu mirimo yabo isanzwe.

Ni korali yavutse ari iy’urubyiruko rwari rwiganjemo abasaveri, ari nabo bari barayishinze, ariko uko iminsi ishira hagendaga hazamo n’abandi bakristu basanzwe iza kuba korali igizwe n’ibyiciro binyuranye by’abakristu basengeraga muri paruwasi y’umuryango Mutagatifu ndetse kuber’urukundo yakundwaga hatangira no kujya hazamo n’abo mu yandi maparuwasi.

Korali Umubibyi yakomeje gukora kugeza ubwo yatangiyekujya isohora indirimbo muri studio ikazishyira ku masede ndetse n’ibyitwaga gasete.

Korali Umubibyi imaze gusohora album zigeze kuri 5 kandi ifite gahunda yo gukomeza gushyira hanze n’izindi ndirimbo bahereye mukuvugurura izo basanganwe.

Mu gusoza iki kiganiro Bwana Ndayambaje yasabye abakunzi babokujyabajya kuri shene ya

YouTube ya korali Umubibyi bagakomeza kuryoherwa n’ibihangano byabo.

Reba indirimbo yabo nshya

Related post

1 Comment

  • Choral umubibyi turabishimiye.Mukomeze Inzira mwatangiye. congs again.

Leave a Reply

Your email address will not be published.