Inkuru inejeje kuri Vestine na Dorcas babura iminsi 3 gusa ngo buzuze umwaka batangiye umuziki

 Inkuru inejeje kuri  Vestine na Dorcas babura iminsi 3 gusa ngo buzuze umwaka batangiye umuziki

Mu gihe habura iminsi 3 gusa ngo aba baririmbyikazi buzuze umwaka basohoye indirimbo yabo ya mbere, indirimbo zabo ziri hanze zimaze guca agahigo muri icyo gihe kitageze ku mwaka.

Vestine na Dorcas ni amazina y’abakobwa babiri amaze kumenyekana mu Rwanda ndetse no mu bindi bice by’isi biherereyemo abumva ururimi rw’ikinyarwanda n’abandi bakunda umuziki uhimbaza Imana muri rusange.

Vestine na Dorcas bakundwa na benshi

Nta gihe kinini aba bakobwa bombi bamaze batangiye umuziki wabo kumugaragaro dore ko habura iminsi 3 yonyine ngo buzuze umwaka basohoye indirimbo yabo ya mbere, NAHAWE IJAMBO, kuko iyo ndirimbo bahereyeho yageze hanze kuwa 27/10/2020 saa tatu z’ijoro.

Aba bahanzi kazi bagaragaje umuvuduko udasanzwe ndetse abantu bashimangira ko Imana yabahaye igikundiro kidasanzwe, ibintu nabo ubwabo bivugira nubwo ibyo byose bitakibagiza abantu ko hari izindi mbaraga zagiye zikoreshwa kugirango byose babashe kubigeraho.

Zimwe mu mbaraga buri wese ashima kandi hatakiregangizwa uruhare zagize ni izagaragajwe n’umunyamakuru akaba na Manager (Umujyanama) wabo, IRENE MURINDAHABI muri Lebel (lebo) ye yitwa MI Empire, kuko uhereye umunsi wa mbere bakoraho indirimbo yabo ya mbere ntiyigeze ahwema gukora ibishoboka byose ngo indirimbo zaba bahanzikazi zikurikirwe kandi zigere kuri benshi.

Ikibazo cya Vestine na Dorcas cyatumye RIB ibyinjiramo - Kigali Today
Vestine na Dorcas bari kumwe n’umujyanama wabo muby’umuziki

Kugeza uyu munsi ubwo iyi nkuru yandikwaga, indirimbo za Vestine na Dorcas zimaze kurebwa nabarenga Miliyoni 9 kandi buri imwe iri hejuru ya Miliyoni 2 uretse indirimbo PAPA imaze kurebwa na Miliyoni imwe n’abantu ibihumbi 200 mu gihe cy’amezi 6 gusa.

Vestine & Dorcas bamaze guca agahigo umwaka utaranashira

Ibi bituma aba bahanzikazi baca agahigo kuko ntawundi muhanzi mubaririmba indirimbo zihimbaza Imana wigeze usohora indirimbo mu gihe kitarenze umwaka ngo abe amaze kurebwa n’abangana batyo kandi afite indirimbo zitageze kuri 5. Uwakabaye agera kuri ibi ni umuhanzi ukundwa n’abatari bake, Israel Mbonyi, ariko ibyo yagezeho byose bikubiye mu rugendo rw’imyaka 7 amaze mu muziki uhimbaza Imana.

Ibi bibaye kuri Vestine na Dorcas mu gihe indirimbo nshya iheruka hanze yaba bakobwa bombi yujuje abantu Miliyoni 2 bamaze kuyireba mu gihe cy’ukwezi n’iminsi mike.

Indi nkuru wasoma: https://nkundagospel.rw/2021/10/24/emmy-vox-kuvukira-muri-gereza-gupfusha-umubyeyi-ubuzima-butoroshye-yanyuzemo-kugeza-abaye-uwo-ariwe-uyu-munsi/

Ifoto yafashwe umunsi bakoraga indirimbo yabo IBUYE

Umva indirimbo nshya iheruka ya Vestine na Dorcas, IBUYE

Related post

3 Comments

  • You are truly the first Gospel singers that insperes me Mukomereze aho Bakobwa banjye Irene Murindahabi uzaze iGicumbi Nguhe izindi talents zigendera
    Bishop Protais Nshogoza

  • Truly you are the first Gospel singers that insperes me Mukomereze aho Bakobwa banjye Irene uzaze iGicumbi Nguhe izindi talents zigendera
    Bishop Protais Nshogoza

  • mukomeze mwaguke bakobwa beza

Leave a Reply

Your email address will not be published.