Yavuze Yego: Igitaramo cya mbere Papi Clever na Dorcas bagiye gukora
Inkuru nziza: Neema Marie Jane yibarutse imfura ye nyuma y’imyaka irenga 4 bategereje urubyaro
Nyuma y’igihe kitari gito bategereje urubyaro, Imana ibahaye umugisha w’umwana w’umukobwa.

Umuryango wa Aime NDAYAMBAJE na Neema Marie Jane bamaranye imyaka 4 babana kuko bakoze ubukwe mu mwaka wa 2017. Nkuko umugeni wese aba abyifuza kandi ari nako inshuti n’abavandimwe bamwifuriza, kubyara ugaheka aba ari icyifuzo kiyoboye ibindi, ariko nubwo bimeze bityo siko byagendekeye uyu muryango kuko hari hashize iyi myaka bategereje isezerano.


Neema Marie Jane ni umuririmbyi ukundwa cyane na benshi kubera umwuka w’Imana uba kuri we iyo ari kuririmba. Azwi cyane muri Korali aririmbamo, IRIBA Choir, ibarizwa mu karere ka Huye ndetse akabarizwa no mu itsinda rya New Melody akaba n’umwe mubariyoboye igihe kirekire kugeza nubu.
Ni kuri taliki ya 18/06/2021 mu masaha y’umugoroba ubwo inkuru nziza yamenyekanye ko uyu muryango bibarutse imfura yabo y’umukobwa nkuko nabo bari babyiteguye dore ko mu minsi ishize Neema Marie Jane yari yakorewe ibirori byo kwakira umwana bimaze kumenyerwa nka Babe Shower.

Ku mbuga zitandukanye cyane cyane ku rubuga rwa Whatsapp ku ma status y’abantu benshi mu nshuti ze, abamukunda atabizi, abahanzi ndetse n’abavandimwe hari gucicikana ubutumwa bwiganjemo amagambo ashima Imana kubw’uyu mugisha Imana ibahaye ndetse bakongera bavuga bati “Nimwonkwe” abandi bati musubireyo.





Nka NKUNDAGOSPEL natwe dushimiye Imana kubw’uyu muryango kubw’ uko Imana yumvise gusenga ikabaha no kwihangana mu gihe bari bategereje isezerano. Tubifuriza ibyiza birenze ibi.