Wari Uzi ko inkunga yawe yatabara ubuzima bwa Akiba Viateur urembejwe na kanseri y’amara?

 Wari  Uzi ko inkunga yawe yatabara ubuzima bwa Akiba Viateur urembejwe na kanseri y’amara?

Umuhanzi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Akiba Viateur urembejwe na kanseri yo mu mara aratakambira abatuye isi bose kugira ngo bamufashe kwivuza aho kugeza ubu yahawe ubufasha bwo kujya yifashisha urubavu mu gukora ibikomeye, kwivuza kwe mu gihugu cy’u Buhinde birasaba miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda.

Mu ijwi ryuzuye agahinda Akiba Viateur yagize ati: “Nafashwe n’indwara mu kwezi kwa  10/ 2020, bitangira njya mu bwiherero bikanga, ngeze aho bandangira imiti ya Kinyarwanda nkeka ko yaba ari Amibe, nyuma y’iyo miti igihe kinini byaje kwanga njya kwa muganga mu bitaro bya Kacyiru, bampa imiti myinshi cyane mara amezi abiri(2) nyinywa ariko ntibigire icyo bitanga, gusa ahubwo bikarushaho gukomera +250784566376 .

Mbonye bimaze gukomera  kandi imiti bampaye ntacyo irimo kumfasha nasabye ko bamfasha nkajya gukomeza  kwivuriza mu bitaro CHUK kuko numvaga ko nimpagera wenda indwara yanjye ishobora kubonerwa igisubizo ariko siko byagenze.

Nkigera muri CHUK narindi mu bihe bikomeye cyane kuko byari mu bihe nababaraga umubiri wose nirirwa ntaka ijoro n’amanywa nta gusinzira, nzakugira amahirwe yo kwitabwaho ariko nkitabwaho ntaha n’ububabare bwose ndetse nyuma yaho bwo no kugenda byageze aho birananira, murumva ko ubuzima bwange bwari bugeze ahabi mu by’ukuri.

Gusa nyuma y’igihe gito baje kunyohereza kujya kwivuzira i Kanombe mu bitaro bya Gisirikare, dore ko naho najyayo kuhivuriza binsabye gushaka umuntu untwara mu modokari njyenyine.

Ku nshuro ya 5 nsubiye i Butaro, bahise banyohereza i Kanombe kugira ngo bambage kuko basanze mpfite ikibyimba mu mara, bityo nabanje mu kigo cya ‘Rwanda Cancer Centre’ aho bampfashaga kunkorera ‘Chirurgie’ hafi icyumweru mbayo.

Nyuma banyohereza mu Bitaro bya ‘Rwanda Military Hospital’ by’i Kanombe kugira ngo hakurikireho  kumbaga ariko nagombye gutegerezaho amezi agera kuri 2 kuva tariki 10/08/2021 hanyuma biza gucamo tariki ya 20/10 bambaga tariki ya 04/11/2021.

Muri icyo gihe nyuma yo kumbaga byari bikomeye cyane ndetse kubwanjye uko byagenze siko nabitekerezaga, nabaye nkukubiswe n’inkuba nyuma yo kubona ko uburyo busanzwe nakoreshaga jya mubwiherero(Toilet) bwahindutse kubera ko inzira isanzwe nakoreshaga njya mubwiherero yafunzwe ikimurirwa mu rubavu.

Aho nkoresha ‘Chrostomie Bag’ niherera, birumvikana ko ni ibintu byari bimbayeho bisa nk’aho bidadanzwe kandi bigoye kuko bambwiraga ko aribwo bushobozi bo bafite mu kumvura iyi ‘Cancer’ yo mu mara ‘Rectal Cancer’.

Nk’umuntu ukiri muto nakomeje kugerageza ubundi buryo narwana ku buzima bwanjye bityo nza guhura n’umugiraneza nkiri mu Bitaro i Kanombe, ambwira ko gukomeza kwivuza bishoboka kandi ko hakiri ikizere y’uko nzakira.

Ndetse ibyo yabimbwiye ampumuriza cyane ampa na bumwe mu buhamya bw’umuntu wari urwaye mu buryo nk’ubu bwanjye ariko baza kumuvura mu Bitaro byo mu Buhinde arakira neza cyane, naje kubaza amakuru mu buryo bwimbitse koko niba nabona ibitaro aho mu Buhinde byampfasha nkongera nkasubirana ikizere cyo kubaho.

Ibitaro ndabibona ariko nsanga amafaranga ari menshi kuburyo mu bushobozi bwanjye ntayabona kuko banciye amafaranga agera kuri miliyoni icumi y’u Rwanda (10.000.000Frw) kandi  nkanjye AKIBA Viateur mbabwije ukuri sinayabona peee!!!

Niyo mpamvu nasabaga uwaba afite umutima wo gufasha yagira icyo akora kugira ngo atabare ubuzima bwanjye, bityo uwakenera kumpfasha yabinyuza kuriyi nomero yanjye yanditse kuri KARINDA  Viateur +250784566376.Akiba Viateur usaba ubufasha kugira ngo abone uko ajya kwivuza kuko kugeza ubu ntacyo yabasha kwikorera

Ubu nibwo buryo yahawe n’ibitaro byo mu Rwanda ngo ajye abasha kwituma nyamara abashije kubona miliyoni 10Frw yabasha kwivuza akongera kumera neza.

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *