Inyange za Mariya ni imwe mu makorari azitabira igitaramo cya Pacis Tv na Rwabigwi Cyprien

 Inyange za Mariya ni imwe mu makorari azitabira igitaramo cya Pacis Tv na Rwabigwi Cyprien

Chorale Inyange za Mariya ya St Michel iri ku rutonde rw’amakorari azitabira igitaramo cya Noheli cyateguwe na Pacis Tv ifatanyije na Rwabigwi Cyprien,kizaba Ku wa 24 Ukuboza 2021, muri Kigali Convention Center.

Usibye Chorale Inyange za Mariya iri gutumirwa mu birori kubera gukora cyane, dore ko baherutse gushyira hanze indirimbo yitwa ‘Urukundo rw’Imana’ yakunzwe cyane, iki gitaramo kandi kizitabirwa n’amakorari anyuranye arimo Chorale st Paul ya Kicukiro, Chorale Bon Berge ya kaminuza y’i Butare, Chorale Bikira Mariya Umubyeyi Umara Intimba Abayifite ya Saint Famille ndetse n’andi menshi.

Reba Inyange za Mariya

Usibye aya makorari, iki gitaramo kizitabirwa kandi n’abahanzi bahawe ibihembo binyuranye mu mwaka wa 2020 ndetse n’abazatwara ibihembo muri uyu mwaka wa 2021.Abazitabira iki gitaramo cy’imbaturamugabo bazataramirwa na Rwabigwi Cyprien wamenyekanye nka ‘Nkubone’ dore ko iyi ndirimbo iri muzatumye amenyekana hose.

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published.