Inzuki zirutse ku mugore wa pasitori ubwo yasambanaga ahita afatwa
Umugore wa pasiteri yafatiwe mu murima w’ibisheke arimo gusambana. Ibi byabereye mu gihugu cya Kenya mu gace ka Kakanega mu cyaro cya Makunga aho abantu baguye mu kantu nyuma yo kubona umugore n’umugabo bombi bapfupfunuka mu bisheke bahunga inzuki.
Ikinyamakuru Tuko kivuga ko uyu mupasiteri yari yagiye ku muvuzi gakondo akamuha umuti maze akawushyira mu myenda ya madamu we.
Nyamugore yahuye n’uruva gusenya ubwo yarimo amuca inyuma haza uruhuri rw’inzuki zoherejwe na Dogiteri Nyuki [Umupfumu umaze kubaka izina muri Kenya] uzwiho gutafa abacana inyuma.
Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko aba bombi barimo kwivuza mbere yuko bajyanwa imbere y’ubutabera.
Muri Kenya ibintu bijyanye n’amarozi birakoreshwa cyane kandi bigakorwa ku mugaragaro.
Dogiteri Nyuki n’umwe mu bitabazwa cyane.