Ishusho ya Yezu yaratemaguwe ngo asa n’Abatutsi muri Jenoside! Menya urwango rukabije i Nyarubuye

 Ishusho ya Yezu yaratemaguwe ngo asa n’Abatutsi muri Jenoside! Menya urwango rukabije i Nyarubuye

Ishusho ya Yezu muri Kiliziya Gatolika ni imwe mu birango by’ukwemera usanga hose Abakristu bateranira ndetse n’imisaraba yambarwa mu ijosi imwe iba iriho iyi shusho. Iyi shusho irubahwa cyane muri kiliziya kuko bamwe iyo bayigeze imbere barapfukama mu rwego rwo kwerekana icyubahiro bahaye Umucunguzi w’Isi n’ijuru.Muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 ariko iyi shusho ntibyatumye interahamwe zitayubahuka ngo ziyitemagure ziyihuza n’urwango zari zifitiye Abatutsi ngo na yo isa na bo.

Amatariki ya 13 na 14 Mata ni yo yahekuye Nyarubuye mu karere ka Kirehe aho interahamwe ziraye mu batutsi bari bahungiye muri Kiliziya ya Nyarubuye maze zikabica urubozo. Zimaze kwica urubozo Abatutsi bari bahungiye kuri Kiliziya ya Nyarubuye Interahamwe ntabwo zanyuzwe kuko zadukiriye n’Ishusho ya Yezu zikayitema umutwe, amaboko n’amaguru zivuga ko asa n’Abatutsi. -IGIHE.com


Ubuhamya bwatanzwe na MUHAYEMUNGU Abel ubwo twibukaga ku nshuro ya 27 yavuze ko yabashije kurokoka nyuma yo kwihisha ku rukuta rw’imirambo y’abari bamaze kwicwa. Yavuze ko byageze mu masaha y’ijoro, abari bahungiye aho bakinjira mu Kiliziya, ari nabwo batangira guterwamo gerenade n’interahamwe zikanabahukamo zibatemagura ari nako zifata abagore n’abana zibica urw’agashinyaguro.

Yaratangiye Ati: “Ndabyibuka hari umukobwa witwaga MUKADUSENGE ndakeka, we hari umuntu wamurambagizaga ariko yaramwanze, icyo gihe yamwishe amubwira ngo noneho mbikoreye icyo, amuvanamo imyambaro amukorera iyicarubozo arangije aramwica…”


MUHAYEMUNGU yagarutse kandi ku mivure iri mu rwibutso rwa Nyarubuye, aho ngo yiboneye bayishyiramo abana ku kigero cy’imyaka 11 kumanura, ngo babacucumiramo barababaga babakuramo inyama zo munda zirimo imyijima n’imitima, ari nabwo ngo nawe bamufashe bamukegeta ijosi banamurasa umwambi mu mugongo yituye hasi bakeka ko bamwishe baragenda.

Yakomeje agira ati: “Uko kwica kwari kwahereye mu ma saa saba, saa munani bigera mu ma saa kumi n’ebyiri na saa moya z’umugoroba, noneho aho nzanzamukiye nabonye abana b’abahungu baza kunterura bumva ko ndi muzima, numva ndi guhumeka gake ariko ndemerewe ahantu hose, ntumva neza aho bankomerekeje, baramfata turahunga”.

Ngo ubwo bahungaga bava mu Kiliziya, ngo ni nako imiborogo yari myinshi mu Kiliziya ariko ngo uko yagendaga igabanuka ni nako abantu babaga bapfa. Yavuze ko mu Kiliziya no mu marembo yayo imirambo yari igerekeranye kugeza ubwo ikora urukuta rurerure aho yakomeje kwihisha interahamwe zabaga zije kunogonora abagihumeka, aho hantu hari umunuko ukabije ngo yakomeje kuhihisha na bagenzi be kugeza ubwo Inkotanyi zibarokoye.

Kuri ubu Urwibutso rwa Nyarubuye ruherereye mu murenge wa Nyarubuye, Akarere Kirehe, mu Ntara y’Uburasirazuba, rwuzuye neza muri Nyakanga 2016. Rushyinguyemo imibiri isaga ibihumbi 58184 yose yakusanyijwe mu Karere ka Kirehe. Rwuzuye neza muri Nyakanga 2016. -Kigalitoday.com

MUHAYEMUNGU Abel warokokeye i Nyarubuye
Urwibutso rwa Nyarubuye rushyinguyemo imibiri isaga ibihumbi 58184

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published.