Ishyano ryaguye!!Umupasiteri yagurishije abayoboke be imyenda y’imbere iriho amafoto ye ngo izabafasha gukurura abagabo

 Ishyano ryaguye!!Umupasiteri yagurishije abayoboke be imyenda y’imbere iriho amafoto ye ngo izabafasha gukurura abagabo

Umupasiteri wo mu gihugu cya Zambia birinze gutangaza amazina ye yatunguye abayoboke be ubwo yazaniraga abakobwa mu rusengero imyenda y’imbere (amakariso) biriho ifoto ye akababwira ko bagomba kubigura bakajya babyambara ngo kuko bizajya bibafasha gukurura abagabo.

Uyu mupasiteri wahise atanga amakariso ane ku bakobwa bane basengera mu itorero rye, yanatanze n’utwenda abagore bambara mu gituza ngo duhishe imyanya y’ibanga (amasutiye) natwo turiho ifoto te.

Photo: Facebook

Photo: Facebook

Usibye kuba utu twenda ngo tuzajya dutuma abagabo babenguka abakobwa batwambaye maze bakifuza ko bakora ubukwe, ngo tuzajya tunavura abatwambaye indwara zinyuranye cyane izifata imyanya myibarukiro.

Iyi nkuru ikimara gushyirwa kuri Facebook abantu benshi batanze ibitekerezo bavuga ko ibyo bintu bitari bikwiye.

Icyo babivuzeho

Source:https://www.facebook.com/104043935364758/posts/133461935756291/?app=fbl

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *