Isibo Tv yatangije ikiganiro gishya cy’iyobokamana cyihariye ku rubyiruko

 Isibo Tv yatangije ikiganiro gishya cy’iyobokamana cyihariye ku rubyiruko

Binyuze ku muvugabutumwa Xavier Rutabagisha ufite umutwaro wo kuvuga ubutumwa ariko cyane yigisha urubyiruko, ISIBO TV iherutse guhabwa igihembo nka televiziyo ya mbere y’imyidagaduro mu Rwanda muri Consumer Choice Awards yatangije ikiganiro gishya kijyanye n’iyobokamana.

Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa bya ISIBO TV, Abayisenga Christian, yatangaje ko impamvu bagiye kujya batambutsa iki kiganiro ari uko bashaka kwagura imbago mu ngeri zitandukanye ndetse baniyegereza urubyiruko rukunda ijambo ry’Imana.

Ati “Ubusanzwe dufite ibindi biganiro bijyanye n’iyobokamana noneho byagera ku bijyanye n’imyidagaduro tukaba ku isonga kuko ari byo dutambutsa nka 70%. Rero twifuje n’uko urubyiruko rusanzwe rudukurikira rwajya runafashwa n’ijambo ry’Imana binyuze muri uyu muvugabutumwa twazanye.”

Yavuze ko bizeye ko uyu muvugabutumwa ugiye kujya abafasha azagira umumaro ku rubyiruko nk’ejo hazaza h’igihugu.

Iki kiganiro kizajya gitambuka kuri ISIBO TV buri Cyumweru guhera saa kumi n’ebyiri n’iminota 20 z’umugoroba kirangire nyuma y’iminota 30.

Umuvugabutumwa Xavier Rutabagisha uzajya akora iki kiganiro ni umusore ufite intego yo guhamagarira abantu kuri Yesu Kirisitu.

ISIBO isanzwe igira ibindi biganiro by’ivugabutumwa birimo amateraniro y’itorero ryitwa Mavuno Church na playlist y’indirimbo z’abaramyi zikunzwe.

Umuvugabutumwa Xavier Rutabagisha uzajya akora iki kiganiro ni umusore ufite intego yo guhamagarira abantu kuri Yesu Kirisitu

Bob Sumayire

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *