Israel Mbonyi agiye gutaramira mu gihugu cy’u Burundi
Israel Mbonyi uri mu bahanzi b’Abanyarwanda bakunzwe cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yatumiwe mu bitaramo bikomeye agomba gukorera i Bujumbura mu Burundi.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Nyakanga 2021, Israel Mbonyi yashyize umukono ku masezerano yo kuzitabira ibi bitaramo azakorera i Burundi kuva ku wa 13-15 Kanama 2021.
Akimara gushyira umukono ku masezerano, Israel Mbonyi yavuze ko yitegura kujya gutaramira i Burundi ariko amakuru arambuye akazayatangaza mu minsi iri imbere.
Ati “Muraho i Burundi, ndabasuhuje mu izina rya Yesu, nifuzaga kubabwira ko ndi hafi kuza kubataramira tariki 13,14 na 15 Kanama 2021. Amakuru menshi tuzayatangaza mu minsi iri imbere.”


Si ubwa mbere uyu muhanzi yifujwe mu bitaramo by’i Burundi, byakunze kuvugwa ko hari benshi bagiye bamutumira mu myaka yashize ariko ntibikunde ko yitabira bitewe n’ibibazo bitandukanye.