Israel Mbonyi, James na Daniella bongerewe ku mubare w’abahanzi bazitabira igitaramo cya Adrien Misigaro

 Israel Mbonyi, James na Daniella bongerewe ku mubare w’abahanzi bazitabira igitaramo cya Adrien Misigaro

Adrien Misigaro amaze iminsi mu Rwanda aho agiye gukorera igitaramo ‘Each one Reach one’ aherutse gutangaza ko kigiye gusubukurwa nyuma y’imyaka itatu gisubitswe na Covid-19. Ku rutonde rw’abahanzi bazakigaragaramo yamaze kongeraho abandi bahanzi biganjemo abakunzwe mu Rwanda.

Nubwo yari yiyemeje kugisubukura ku wa 3 Nyakanga 2022 ari kumwe na Gentil Misigaro n’ubundi bari batangiranye uyu mushinga icyakora ku mpamvu Adrien Misigaro atifuje kugarukaho ntabwo uyu muhanzi we yabashije kugera mu Rwanda.

Kutabasha kugera mu Rwanda ntabwo byigeze bica intege Adrien Misigaro wari wamutumiye, cyane ko yahise amusimbuza abahanzi bafite amazina akomeye mu Rwanda.

Mu bahanzi bahise basimbuzwa Gentil Misigaro harimo; Serge Iyamuremye, Israel Mbonyi, James na Daniella n’abandi banyuranye.

Iki gitaramo ni kimwe mu bya mbere byasubitswe muri Werurwe 2020, ubwo icyorezo cya Covid-19 cyageraga mu Rwanda.

Cyagombaga kubera i Rusororo kuri Intare Arena ku wa 8 Werurwe no muri Auditorium ya Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye ku wa 15 Werurwe 2020, icyakora gisubikwa ku munsi nyirizina wacyo.

Ni igihe ibintu byari bikomeye kuko ku wa 6 Werurwe 2020, ari bwo hari hateranye Inama y’Abaminisitiri yayobowe na Perezida Kagame, ari na yo ya mbere yize ku cyorezo cyari kimaze gukangaranya Isi nyuma yo gutangirira i Wuhan mu Bushinwa.

Ihagarikwa ry’iki gitaramo cya Gentil na Adrien ryatangiye gututumba ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, tariki 7 Werurwe 2020, aho byavugwaga ko aba bahanzi bamenyeshejwe ko kitakibaye.

Kuri ubu byamaze gutangazwa ko kigiye gusubukurwa kikaba kizabera mu Mujyi wa Kigali kuri Intare Arena, tariki 3 Nyakanga 2022.

Mu bagitumiwemo harimo Umunyamerika witwa David Salonen, umwe mu bahanga mu gutunganya amajwi mu bitaramo bigari ndetse n’Umuvugabutumwa akaba n’Umuyobozi w’Itorero BelPres ryo mu Mujyi wa Seattle muri Washington, Dr. Scott Dudley.

Ibi bitaramo byateguwe na Adrien Misigaro mu rwego rwo kuzenguruka hirya no hino ku Isi bafasha nibura umuntu umwe wabaswe n’ibiyobyabwenge kubivamo.

Gentil Misigaro ntiyabashije kwitabira igitaramo Each one Reach one asimbuzwa abarimo Israel Mbonyi, James na Daniella ndetse na Serge Iyamuremye

Adrien Misigaro amaze iminsi i Kigali, aho ari gutegurira igitaramo

Protais MBARUSHIMANA

http://www.nkundagospel.rw

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *