Israel Mbonyi na Adrien Misigaro bateranye amagambo mu kivandimwe

 Israel Mbonyi na Adrien Misigaro bateranye amagambo mu kivandimwe

Umuramyi Israel Mbonyi uherutse gukora ibitangaza muri Israel by’umwihariko mu gace Yesu Kristo yavukiyemo ndetse akagakuriramo, Yerusalemu, yashotoye umuramyi mugenzi we witwa Adrien Misigaro avuga ko agiye mu ijuru abikurije ku mashusho yagaragaye hari umugabo bambitse umugozi bakagenda bamukurura bamuzamura hejuru kugira ngo bigane uko Yesu yagiye mu ijuru.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Israel Mbonyi yagize ati:

“Adrien Misigaro agiye mu ijuru.”

Adrien Misigaro nawe abyumvise yavuze ko byamubera amahirwe kujya mu ijuru akareka gutindana n’abanyamafuti nka Isreal Mbonyi ngo kuko bamucumuza. Yagize ati:

“Nubundi reka nigendere Ntabintu byo gutindana nawe hano kuriyisi nibifuti byawe.”

https://www.instagram.com/p/CctR–5qff4/

Mu ijoro ryo ku wa 18 Mata 2022, Israel Mbonyi arikumwe n’itsinda rimucurangira baturukanye mu Rwanda bataramiye Abanya Israel. Ni igitaramo yahuriyemo na Avraham Tal uri mu bagezweho muri iki gihugu.

Umuramyi Israel Mbonyi yari muri kiriya gihugu cya Israel mu rwego rw’urugendo rutagatifu rwiswe “Twende Jerusalem”

Yakoze igitaramo cyabereye mu nyubako y’amateka yitwa ‘Shuni’ imaze imyaka ibihumbi birenga bibiri, ikaba imwe mu zikunze kuberamo ibitaramo bikomeye.

‘Shuni’ ni imwe mu nyubako ziri ku musozi wa Carmel ukaba umwe mu ifite amateka akomeye muri Israel no muri Bibiliya.

Abakunzi b’umuziki bari bakubise baruzura kuko amatike yo kwinjira muri iki gitaramo yari amaze iminsi ine yarashize.

Ahagana saa Tatu z’ijoro nibwo Avraham Tal wabanje ku rubyiniro yari atangiye gutaramira abakunzi b’umuziki we bari bitabiriye ari benshi.

Nyuma y’iminota irenga 30 ari ku rubyiniro, Avraham Tal yahamagaye Israel Mbonyi ngo bafatanye gushimisha abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza bari bitabiriye igitaramo cyabo.

Israel Mbonyi na Avraham basanganiwe n’ibyishimo byo guhurira ku rubyiniro

Byamusabye iminota mike cyane kugira ngo abe amaze kwigarurira imitima y’Abanya-Israel abinyujije mu ndirimbo ze zibyinitse.

Uretse indirimbo ze eshatu yaririmbye, Israel Mbonyi yanaririmbye indirimbo imwe mu zizwi cyane muri Israel iri mu rurimi rw’Igiheburayo arushaho kongera kwigarurira abari bitabiriye iki gitaramo.

Mu gusoza umwanya we ku rubyiniro, Israel Mbonyi yatunguranye atera indirimbo ‘One love’ ya Lucky Dube yongera kwigwizaho abakunzi b’umuziki.

Nyuma yo kuva ku rubyiniro, Israel Mbonyi yasizeho Avraham Tal wongeye kwisubiza abakunzi be mu minota 30 yongeye kumara ku rubyiniro aba ari nawe usoza igitaramo.

Uretse abaturutse mu Rwanda bitabiriye urugendo ‘Twende Jerusalem’ bari bagiye gushyigikira Israel Mbonyi, iki gitaramo cyari cyitabiriwe na Dr Ron Adam uhagarariye Israel mu Rwanda.

Image
Ni igitaramo cyitabiriwe na Dr Ron Adam uhagarariye Israel mu Rwanda

Umusozi wa Carmel cyabereyeho ufite amateka akomeye muri Bibiliya kuko ni ho abahanuzi 450 ba Bayali biciwe nyuma y’itegeko ryatanzwe na Eliya.

Uru rugendo rw’icyumweru rwitabiriwe n’abarenga 120 baturutse mu bihugu bitandukanye. Rwateguwe na Sosiyete Go Tell ku bufatanye na Ambasade ya Israel mu Rwanda, ruterwa inkunga na Banki ya Kigali.

Bishimiye kandi gusura uduce dutandukanye dufite amateka akomeye muri Bibiliya turimo Tiberiya, Kana, Galilaya, Umusozi Tabora na Betelehemu.

Israel Mbonyi akigera ku rubyiniro yakiriwe n’abantu benshi
Israel Mbonyi yakoreye amateka ku musozi wa Carmel
Abakunzi bari bakubise buzuye
Image
Image
Umuhanzi Israel Mbonyi arikumwe n’abamucurangira

Bob Sumayire

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *