Israel Mbonyi nyuma y’iminsi 42 asezeye abakunzi be, ati “Nzanye amakuru menshi”

 Israel Mbonyi nyuma y’iminsi 42 asezeye abakunzi be,  ati “Nzanye amakuru menshi”

Umuhanzi Israel Mbonyi wari umaze iminsi 42 avuze ko abaye afasheho ikiruhuko yagarutse atangariza abakunzi be ko azanye amakuru menshi.

Ubutumwa yatangarije abakunzi be kuwa 11/09/2021

Ku italiki ya 11/09/2021 nibwo uyu muhanzi yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram abwira abakunzi be bamukurikira ko abaye afashe akaruhuko. Nk’ibisanzwe ntabwo wakishimira ko uwo ukunda, uwuhora aguha ibyo ukunda bikunezeza umunsi ku munsi yamara igihe mutari kubonana, kuvugana cg se utanamenya amakuru ye, niko byagendekeye abakunzi buyu muhanzi kuko bose bamugaragarije ko bazamukumbura kuko batari bazi n’igihe azagarukira.

Byinshi Israel MBONYI yari ahugiyemo azabitangaza mu minsi iri imbere

Mu gihe habura iminsi 2 gusa ngo uyu muhanzi kimwe n’abandi 14 bagaragare mu gikorwa cyateguwe na Rwanda Gospel Stars Live, Israel Mbonyi yabwiye abakunzi be ko noneho yagarutse kandi abafitiye amakuru menshi.

Mu butumwa bugufi yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram buherekejwe n’ifoto nziza iryoheye ijisho, yagize ati ” Good Morning. Mumeze neza? Hari haciyeho iminsi 42 ntaza hano, nari mbakumbuye.” Akomeza agira ati ” Hanyuma mbafitiye amakuru menshi kandi meza, amakuru yibyo maze iminsi ntegura.” Asoza agira ati ” Ndabasuhuje”

Ubwo umuhanzi ISRAEL Mbonyi yavugaga ko agarutse, ngiyo ifoto yakoresheje.

Uyu muhanzi ukundwa na benshi mbere gato ataravuga ko agiye kubura yari ahugiye mu myiteguro ya album ye Nshya yise ICYAMBU iriho indirimbo zimwe yamaze gushyira hanze n’izindi zitarasohoka ndetse kandi yari amaze iminsi anatangiye igikorwa yise “Cross & Songs”, igikorwa yifuje guhuriramo n’abaririmbyi batandukanye baririmbana nawe indirimbo zitandukanye. Ibi bikaba ari na bimwe mubyatekerezwako biri mu makuru menshi azanye.

Israel Mbonyi ahishiye byinshi abakunzi be

Hari haciyemo iminsi mike na none uyu muhanzi atangaje ubutumwa bwavuzweho na benshi ku rukuta rwe rwa Twitter ubwo yavugaga ko ari mu Rukundo. Mu magambo yo mururimi rw’icyongereza yaragize ati “I AM IN LOVE”, benshi bahereye ubwo bamuza iby’urwo rukundo ariko uyu muhanzi nta byinshi yarutangajeho dore ko yanacishagamo akabigira urwenya ubundi akavuga ko ari urukundo rwe na Yesu. Byose abakunzi be babihanze amaso.

Aherutse kuvuga ko ari mu rukundo

Umva indirimbo BAHO ya Israel Mbonyi aherutse gusohora yafashije imitima ya benshi

Bob Sumayire

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *