Israel Mbonyi, Papy Clever na Alexis Dusabe bagiye guhurira mu gitaramo

 Israel Mbonyi, Papy Clever na Alexis Dusabe bagiye guhurira mu gitaramo

Umuhanzi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Alexis Dusabe afatanyije n’Umujyi wa Kigali bateguye igitaramo cyiswe Kigali Gospel Fest kizaba ku italiki ya 20 Gicurasi 2022, guhera saa kumi z’amanywa kugeza saa ine z’ijoro.

Dusabe Alexis ndetse n’Umujyi wa Kigali basabye abanyarwanda bose ndetse n’abanyamahanga kuzitabira iki gitaramo kizaba kirimo amavuta ndetse kizegereza abantu ku Mana binyuze mu baririmbyi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana batandukanye kandi bakunzwe mu gihugu cy’u Rwanda, mu Karere ka Afrika y’Ibiyaga bigari ndetse no ku isi hose.

Muri abo baririmbyi bazitabira iki gitaramo cy’imbaturamugabo harimo Israel Mbonyi uherutse kwandika amateka mu gihugu cya Israel kizwiho kuba ingobyi y’iyobokamana, Papy Clever wamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye ndetse na Alexis Dusabe uri mu bateguye iki gitaramo nawe azasusurutsa abazaba bacyitabiriye.

Kwinjira muri iki gitaramo kizabera mu mujyi wa Kigali, Car Free Zone imbere ya Banki ya Kigali bizaba ari ubuntu

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published.