Israel Mbonyi yahaye abakunzi be amatike ya VVIP yo kwinjira mu gitaramo cya “Each one reach one Live concert”

 Israel Mbonyi yahaye abakunzi be  amatike ya VVIP yo kwinjira mu gitaramo cya “Each one reach one Live concert”

Umunyabigwi mu bahanzi nyarwanda baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi yahaye abakunzi be 3 amatike ya VVIP yo kwinjira mu gitaramo cyiswe “Each one reach one Live concert” nyuma yo kubaza ibibazo bitandukanye ku mbugankoranyambaga maze abarimo Annet Mwizerwa, Serukiza n’uwiyise Ntungoree kuri Twitter, bakagerageza kubisubiza neza.

Abinyujije ku rukuta rwe rwaTwitter, Israel Mbonyi yabajije abakunzi be ati: “Adrien Misigaro afite album zingahe?, Iyi concert y’uyu munsi yitwa gute?Fora Indirimbo ebyiri ukeka ko Adrien Misigaro ariburirimbe uyu munsi.”

Israel Mbonyi yahamije ko ntamuntu wigeze asubiza ibyo bibazo neza ariko habayeho kugenekereza ahemba aba bantu 3 bagerageje gusubiza neza.

Iki gitaramo kiraba uyu munsi Ku cyumweru, taliki ya 3 Nyakanga 2022. Ni igitaramo cyateguwe na Melody New Hope. Iki gitaramo cy’umuramyi Adrien Misigaro kirabera mu Intare Arena, kiritabirwa n’abaramyi bakomeye barimo Israel Mbonyi, James and Daniella, Papi Clever and Dorcas, Serge Iyamuremye ndetse n’umuvugabutumwa Rev.Dr. Scott Dudley.

Israel Mbonyi

@IsraeMbonyi

· 4h

Aba tweeps 3 bifuza ko tujyana muri concert today, VVIP tickets 1. @AdrienMisigaro afite album zingahe !? 2. Iyi concert y’uyu munsi yitwa gute !? 3. Fora Indirimbo ebyiri ukeka ko @AdrienMisigaro ariburirimbe uyu munsi.

Protais MBARUSHIMANA

http://www.nkundagospel.rw

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *