Israel Mbonyi yamaze gutagaza utuce azakoreramo ibitaramo mu Burundi
Abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana i Burundi, bari mu byishimo bikomeye nyuma yo kumva inkuru nziza y’uko Israel Mbonyi agiye kuhakorera ibitaramo bitatu.
Israel Mbonyi uri mu myiteguro yo kwerekeza mu Burundi aho yiteguye gutaramira abakunzi be bo muri iki gihugu yavuze ku bitaramo bye byamaze gutangazwa ko ari bitatu.
Ku ikubitiro tariki 13 Kanama 2021 uyu muhanzi azakorera igitaramo ahitwa ‘Lycée Scheppers de Nyakabiga’, kikazitabirwa n’abazaba batumiwe gusa n’abayobozi batandukanye bo mu Burundi nubwo amazina ataratangazwa.
Avuga kuri iki gitaramo Israel Mbonyi yahishuye ko cyo kizitabirwa n’abazaba bahawe ubutumire gusa ndetse n’abayobozi batandukanye.
Tariki 14 Kanama 2021, Israel Mbonyi azongera ataramire muri ‘Lycée Scheppers de Nyakabiga’, kikazaba ari igitaramo gihenze mu buryo bw’amikoro.
Igitaramo cya nyuma Israel Mbonyi azakorera mu Burundi kizaba gihendutse mu bushobozi kizaba tariki 15 Kanama 2021, kikazabera ahitwa ‘Bld de l’Independence’.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE ubwo yavugaga kuri ibi bitaramo, Israel Mbonyi yavuze ko yishimiye kuba amaherezo agiye gutaramira i Burundi.
Ati “Ni ishimwe kuri njye, kuba mbashije kujya kuririmbira i Burundi, ni ibintu maze igihe nsaba Imana kuko bantumiye inshuro nyinshi ariko ntibinkundire ko najyayo.”
Ibi Israel Mbonyi arabivuga mu gihe imyaka yari irenze ari ine atumirwa ariko ntabashe kujyayo kubera impamvu zitandukanye.
Uyu muhanzi uri mu bakunzwe cyane mu muziki w’u Rwanda no mu karere yasabye abakunzi be b’i Burundi kuzitabira igitaramo cye ku bwinshi kugira ngo bafatanye kuramya no guhimbaza Imana.
