Israel Mbonyi yasabye abakunzi be kumuherekeza muri Israel, buri muntu asabwa kwishyura hafi miliyoni 3Frw

 Israel Mbonyi yasabye abakunzi be kumuherekeza muri Israel, buri muntu asabwa kwishyura hafi miliyoni 3Frw

Umuramyi nyarwanda w’ibihe byose, Israel Mbonyi yasabye abanyarwanda bamukunda ndetse bakunda n’ibihangano bye kuzuza ibisabwa kugira ngo bemererwe kumushyigikira bajyana nawe mu gihugu bitiranwa cya Israel.

Bimwe mu bisabwa kugira ngo umunyarwanda yemererwe guherekeza Israel Mbonyi, harimo kwishyura $2,800, angana n’amafranga y’u Rwanda miliyoni zikabakaba 3.

Ibi yabitangaje kuri uyu munsi taliki ya 11 Gashyantare, ubwo bari mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye ku Kimihurura ndetse cyanitabiriwe na Ambasaderi w’igihugu cya Israel mu Rwanda, Dr. Ron Adam. Yagize ati:

“Abakunzi banjye ndabashishikariza kunshyigikira bakazamperekeza muri uru rugendo rwerekeza muri Israel, kuko kujyayo ari umugisha ukomeye. Israel ni igihugu turirimba, bityo muze tugitemberemo tuzagira ibyishimo bikomeye.”

Uru rugendo rushamikiye kuri gahunda yiswe ‘Twende Jerusalem’, rwateguwe ku bufatanye bw’Ambasade ya Isiraheli mu Rwanda n’Ikigo cyitwa GoTell. Igamije gukangurira urubyiruko rwo mu Rwanda na Israel gusura ibihugu byombi dore ko bifite byinshi bihuriyeho no mu mateka yabyo.

Ambasade ya Isiraheli mu Rwanda izajya itwara abanyarwanda mu ngeri zitandukanye nk’abaririmbyi, abahanzi b’imideli, abatetsi n’abandi mu rwego rwo kubaka ubushuti kugira icyo bigira ku bandi. Ni muri urwo rwego kuri iyi nshuro Israel Mbonyi yatoranyijwe nk’umuhanzi nyarwanda ugiye kwitabira uru rugendo akazanataramira abanya-Isiraheli.

Uru rugendo rwagombaga kuba rwarabaye mu mwaka ushize ariko ntibyakunda kubera ahanini icyorezo cya COVID-19, ubu rukaba rugiye gusubukurwa aho ruzaba kuva tariki 16 kugeza kuya 24 Mata 2022 nk’uko Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Dr. Ron Adam yabitangaje.

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published.