Israel Mbonyi yashatse kujya mu irushanwa rya Mr. Rwanda abafana be baramubuza

 Israel Mbonyi yashatse kujya mu irushanwa rya Mr. Rwanda abafana be baramubuza

Umuramyi umaze kubaka izina mu Rwanda no hanze yarwo, Israel Mbonyi abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yabajije abakunzi be niba agiye mu irushanwa rya Mr. Rwanda bamutora.

Yagize ati: ” None njye muri Mr. Rwanda muzantora cyangwa ntimuzantora?”

Akimara kwandika ayo magambo benshi mu bakunzi be bamubujije kujya muri iryo rushanwa ahubwo bamusaba gukomeza gushyira ingufu mu gukora umurimo w’Imana.

Umunyamakuru David Bayingana yagize ati:” Wibeshye tukwereke.”

Uwiyise We r the World we yagize ati:”Irushanwa ryahita rihagarara. (Ni nko kumva Ronaldo aje gukinira ikipe y’ishuri).”

Balabala we yakomeje ati:” Gabanya ibyo ukomeze uririmbe.” Mugenzi we Soso Dido we yagize ati:

“Bimwe mu bizagenderwaho muri Mr. Rwanda wibuke ko gusirimba bitarimo.”

Benshi mu bakunzi be bakomeje kwamagana icyo gitekerezo ahubwo bakomeza gushyigikira ko uyu muramyi akomeza gukora icyo yahamagariwe.

https://mobile.twitter.com/IsraeMbonyi/status/1507746706158411783

Israel Mbonyi ni umuramyi uzwiho gusetsa cyane cyane akoresheje imbugankoranyambaga. Mu minsi ishyize yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter abasaba abakunzi be kumubwira igitutsi bamutuka.

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published.