Israel Mbonyi yashyize hanze amazina y’abahanzi bazafatanya mu gitaramo

 Israel Mbonyi yashyize hanze amazina y’abahanzi bazafatanya mu gitaramo

Israel Mbonyi ukomeje imyiteguro y’igitaramo cye yise ‘Icyambu Live concert’ yashyize hanze urutonde rw’abahanzi bazamufasha ku rubyiniro.

Ni igitaramo gitegerejwe ku wa 25 Ukuboza 2022 muri BK Arena, aho Israel Mbonyi yatumiye abahanzi barimo James&Daniela, Annet Murava ndetse na Danny Mutabazi.

Uyu muhanzi yabwiye IGIHE ko yahisemo gutumira abahanzi bake bazamufasha mu gitaramo cye mu rwego rwo kugira ngo afate umwanya uhagije wo gususurutsa abakunzi be.

Ati “Urabizi nubwo igitaramo nacyitiriye album ‘Icyambu’ ariko mfite album ebyiri zose ntarakorera ibitaramo. Kugira ngo mbashe kunezeza abantu banjye biransaba kuzafata umwanya munini ku rubyiniro kandi niko nabiteguye.”

Kwinjira mu gitaramo cya Israel Mbonyi bizaba ari 5000Frw mu myanya isanzwe, ibihumbi 10Frw, ibihumbi 15Frw n’ibihumbi 20Frw.

Israel Mbonyi yaherukaga gukora igitaramo cyo kumurika album mu 2017 ubwo yashyiraga hanze iyitwa ‘Intashyo’.

Mu mpera z’umwaka ushize, Israel Mbonyi yasohoye album ye ya kane yise ‘Icyambu’, iyi ikaba yari yarabanjirijwe n’iya gatatu yise ‘Mbwira’ , yagiye hanze mu 2019.
Mu 2014, Israel Mbonyi yasohoye album ye ya mbere ‘Number one’, yamurikiye mu gitaramo yakoreye muri Kigali Serena Hotel mu 2015.

Iya kabiri yise ‘Intashyo’, yamuritswe mu gitaramo yakoreye muri Camp Kigali mu 2017.

Mu Ukuboza 2020 Israel Mbonyi yagombaga gukora igitaramo cyo kumurika album ye ya gatatu ‘Mbwira’ ariko imirimo yo kugitegura ibangamirwa n’icyorezo cya Covid-19.

Protais MBARUSHIMANA

http://www.nkundagospel.rw

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *