Israel Mbonyi yatunguwe n’uwamuhimbiye indirimbo imuvuga ibigwi

 Israel Mbonyi yatunguwe n’uwamuhimbiye indirimbo imuvuga ibigwi

  Israel Mbonyi akunzwe cyane muri iyi minsi mu ndirimbo ‘Baho’ aherutse gushyira hanze ndetse iyi ndirimbo iherutse gushyirwa ku mwanya wa mbere na Trace Easter Africa mu zikunzwe cyane mu karere.

Ganza Betty yakoze indirimbo  yise ‘Israel Mbonyi’ n ndirimbo irimo ubutumwa busingiza Israel Mbonyi aho ashima Imana yamurebye ndetse n’ababyeyi bamwibarutse avuga ko yaje kubera umugisha abatuye isi, iyi ndirimbo yasohotse ku munsi w’ejo.

Ganza Betty atangira amushimira uburyo akora indirimbo zihembura imitima ya benshi, akongeraho ko atari ukumurata ahubwo ko ibyo yaririmbye mu ndirimbo yamwitiriye hari benshi babihamya barimo abato n’abakuru. Ati “Israel Mbonyi mukozi w’Imana, wakoze indirimbo nziza zifasha abantu, si ukukurata ibyo wakoze biragaragara, abakuru n’abato bose barabihamya. Ndagushima Mana wowe utanga impano nzima ugatanga n’uburyo bwo kuzikoresha”.

Israel Mbonyi nawe byamurenze abura icyo avuga amusabira umugisha

Adrien Misigaro umuramyi uri mu bakunzwe cyane, ari mu byamamare byishimiye cyane  iyi ndirimbo ya Ganza Betty aho yahise ayisangiza abamukurikira kuri Instagram, arandika ati “Ku ivuko kwa ba Israel mbonyi naho bararirimba banezerewe. Warakoze Fabrice Nzeyimana watunganyije uyi muzigo #Sinzibagirwa”.

Umuramyi Iyamuremye serge nawe ari mu bishimiye iyi ndirimbo kubera ukuntu yaje nta muntu wabitekerezaga yagize ati “ wowwww aka karirimbo karengetse kabisa”

Mbonyi amaze gukora indirimbo zinyuranye zahembuye benshi kugeza n’uyu munsi zirimo; Nzibyo nibwira, Ku musaraba, Number One, Hari impamvu, Sinzibagirwa, Ku marembo y’ijuru, Hari ubuzima, Intashyo, Ibihe, Karame, Urwandiko, Baho n’izindi. Amaze guhabwa ibikombe byinshi mu marushanwa atandukanye yaba ayo mu gihugu no hanze ndetse amaze gutaramira ku migabane hafi yaho y’Isi.

UMVA HANO INDIRIMBO YITWA ISRAEL MBONYI YA BETTY

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *