Israel Mbonyi yavuze ikintu gikomeye ku bantu barira iyo bari gusenga

 Israel Mbonyi yavuze ikintu gikomeye ku bantu barira iyo bari gusenga

Umuhanzi nyarwanda ariko umaze kugeza umuziki we ku rwego mpuzamahanga, Israel Mbonyi yatangaje ko abantu barira iyo barimo gusenga batuma yiyumva nk’aho we atarimo gusenga ku buryo buhagije.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yagize ati:

“Abantu barira iyo barimo gusenga batuma njyewe niyumva nk’aho ntari gusenga mu buryo buhagije.”

Menshi mu bakurikira uyu muhanzi kuri Twitter bagize icyo bavuga kuri ubu butumwa, aho bamwe bavuze ko uko wasenga kose Imana yakumva.

Diane Uwihirwe yagize ati:

“Gusenga ntabwo ari amarushanwa nshuti yanjye. Kuko nubundi umwuka wera ni we uhora adusabira imbere y’Imana nkuko ibyanditswe byera bibitubwira. Nemera ko uko Umwuka wera akuyoboye ubikurikira kuko aribyo byiza bishimwa.”

Kamanzi William yagize ati:
“Ibyo ntibikaguhangayikishe kuko ni umurimo wa Mwuka wera”

Mu ijoro ryo ku wa 18 Mata 2022, Israel Mbonyi yataramiye Abanya-Israel n’ikipe y’abo baturukanye mu Mujyi wa Kigali berekeza muri Israel mu rugendo rutagatifu rwiswe ‘Twende Jerusalem’. Ni igitaramo yahuriyemo na Avraham Tal uri mu bagezweho muri iki gihugu.

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published.