Itangazamakuru rya Kiliziya rigomba kwigisha Urukundo – Antoine Cardinal Kambanda

 Itangazamakuru rya Kiliziya rigomba kwigisha Urukundo – Antoine Cardinal Kambanda

Arikiyepisikopi wa Kigali, Antoine Cardinal Kambanda, yasabye abitabiriye inama mpuzamahanga ihuza abayobozi, abakozi n’abanyamakuru b’ibitangazamakuru Gatolika ku mugabane wa Afurika, gukora itangazamakuru ry’ubaka ubuzima bwa muntu.

Itangazamakuru rya Kiliziya risabwa kwigisha Urukundo
Itangazamakuru rya Kiliziya risabwa kwigisha Urukundo
Avuga Itangazamakuru rya Kiliziya rigamije kwigisha abantu ko ari abavandimwe, guhumuriza abihebye ko batari bonyine, gusenga n’iterambere rya roho n’umubiri ndetse n’ubwiyunge.

Antoine Cardinal Kambanda asaba abitabiriye iyo nama bagomba kugendera hamwe nk’uko Kiliziya ibibashishikariza muri iki gihe cya Sinodi.

Hari hashize igihe inama nk’iyi idaterana kubera icyorezo cya Covid-19, nyuma y’imyaka ibiri yongera guterana ndetse iteranira mu Rwanda, ni ikintu Kiliziya Gatolika yishimira kuko iyi nama isize hari imyanzuro imwe ifashwe, yo kunoza neza itangazamakuru rifitiye akamaro sosiyete.

Itangazamakuru ryagaragaje imbaraga cyane mu gihe cya Covid-19, guhana amakuru mu buryo bwihuse ndetse riba umuyoboro mwiza wo kwigisha abantu uburyo bagomba kwirinda no guhangana n’icyorezo.

Antoine Cardinal Kambanda avuga ko itangazamakuru ryafashije Kiliziya gukomeza kwigisha abayoboke bayo inkuru nziza, kubahumuriza no kubagezaho amakuru y’uko bakwitwara igihe Isi yari yugarijwe n’icyorezo.

Ati “Ni igihamya ko itangazamakuru iyo rikoreshejwe neza ryaba umuyoboro mwiza wo kubaka ubuzima bw’abantu, ndetse rikageza n’iterambere rirambye ku Isi hose, ni gihamya kandi ko riramutse rikoreshejwe nabi ryakoreka Isi”.

Yibukije abafite mu nshingano zabo itangazamakuru muri Kiliziya gukoresha neza uwo umuyoboro bigisha inkuru nziza, ndetse rikanyuzwamo ibindi bikorwa byubaka umuryango muri rusange”.

Musenyeri Edouard Sinayobye, Umwepiskopi wa Cyangugu akaba na Perezida wa Komisiyo ishinzwe itumanaho mu nama y’abepiskopi gatolika mu Rwanda, yavuze ko Kiliziya yemera itumanaho nk’imwe mu nzira ziyifasha kugeza ubutumwa bw’inkuru nziza k’ubo igenewe, avuga ko umunyamakuru wa Kiliziya agomba kuyoborwa na Roho Mutagatifu, binyuze mu isengesho akora mbere yo kwandika inkuru cyangwa kuyitangaza, kugira ngo ibe inkuru ibereye abo ayigezaho, ibafasha kunga ubumwe aho kubatanya.

Ati “Umunyamakuru ukorera ibitangazamakuru bya Kiliziya akwiye kuyoborwa na Roho mutagatifu, akandika, akanavuga ibyubaka aho kuvuga ibisenya ubuzima bwa muntu ndetse n’ibisenya Isi.

Umuyobozi wa SIGNIS Africa, Padiri Walter Ihejirika wo muri Nigeria, yavuze ko mu ntego z’iri huriro harimo no kubaka ejo hazaza ha Afurika, ndetse ko itangazamakuru Gatolika kuri uyu mugabane ryatezwa imbere kugira ngo rifashe urubyiruko kubaka Afurika nziza y’ejo hazaza.

Ati “Iyo itangazamakuru riteguwe neza, rigakora neza rigatanga umusanzu mwiza wubaka sosiyete, bityo kuba SIGNIS Africa itegura inama ni umwanya wo gusangira ubunararibonye no kurebera hamwe icyerekezo cyiza rigomba gukoramo, kugira ngo rifashe sosiyete kwiyubaka no gutera imbere.

Protais MBARUSHIMANA

http://www.nkundagospel.rw

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *