Itorero rya Méthodiste Libre mu Rwanda ryatangaje uruhande ribogamiyeho ku gusezeranya ababana bahuje ibitsina

 Itorero rya Méthodiste Libre mu Rwanda ryatangaje uruhande ribogamiyeho ku gusezeranya ababana bahuje ibitsina

Ubuyobozi bw’Itorero rya Méthodiste Libre mu Rwanda [EMLR] bwagaragaje ko budashyigikiye na gato ibikorwa by’abaryamana bahuje ibitsina ndetse rizakomeza kubyamagana.

Méthodiste Libre, ni itorero ryatangiye gukorera mu Rwanda mu 1942, rikaba ryubakiye ku ivugabutumwa, amajyambere rusange, uburezi, ubuvuzi, imibereho myiza no kwita ku batishoboye.

Mu Rwanda, iri torero rifite ibikorwa birimo amashuri kuva ku yigisha abana b’incuke kugeza kuri Kaminuza [Kaminuza ya Kibogora Polytechnic] ndetse rikagira n’amavuriro kuva kuri bigo nderabuzima kugeza ku bitaro.

Ubuyobozi bwa EMLR [Église Méthodiste Libre au Rwanda], bugaragaza ko iri torero rifite ubuzima kandi rikora mu buryo bwuzuye, bw’agakiza n’amajyambere y’umuntu.

Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi w’Itorero rya Méthodiste Libre mu Rwanda, Musenyeri Kayinamura Samuel yavuze ko iri torero rigendera ku myemerere ya Gikiristu kandi rikarwanya ubuyobe.

Ati “Ni Itorero kandi rirwanya ubuyobe, ubwo mwumva nk’iki cyorezo cya Covid-19, twe turahaguruka tukumva ngo nta mu-Méthodiste Libre wari wajya mu buyobe bwo kudakingirwa, ahubwo turababwira ngo bafashe n’abandi.”

Yakomeje agira ati “Ni itorero rirwanya ubuyobe ryivuye inyuma, rirwanya za nyigisho zo mu byumba zijya guhanurira abantu ibitari byo, tukaba hamwe n’Abakirisitu bacu kugira ngo tubeho dukomeye.”

Musenyeri kandi avuga ko iri torero by’umwihariko mu Rwanda ndetse na Afurika ryamaze kugaragaza uruhande bahagazemo mu bijyanye n’uburenganzira bw’ababana bahuje ibitsina.

Ati “Icyo twamaze kugihagararaho dufite kandi aho duhagaze hamwe nk’Ihuriro ry’Abanyafurika b’aba- Méthodiste, ntabwo twemera ubutinganyi.”

Yakomeje agira ati “N’ibitabo byacu byerekeranye n’amategeko n’ayo twiga byose birimo ko twebwe tutemera ubutinganyi. Ubu rero Amatorero y’Aba-Méthodiste muri Afurika duhagaze dutyo, ntabwo tubwemera kandi tuzakomeza kubihagararaho.”

Iri torero rimaze gushinga imizi ku Isi yose kuko ryashinzwe n’Umunyamerika, Benjamin Titus Roberts mu 1860.

Musenyeri Kayinamura avuga ko kuba iri torero rifite inkomoko muri Amerika ndetse rikaba ryarashinze imizi mu bihugu by’i Burayi ari na byo bitera inkunga ibikorwa bitandukanye by’iri torero bitazatuma batezuka ku murongo bihaye.

Ati “Twamaze gufata umurongo wacu na bo twarababwiye n’abo dufatanyije b’i Burayi na Amerika, barabizi bazi aho duhagaze, ubwo rero nta kidukanga muri byo, nta cyadusubiza inyuma.”

Umuyobozi w’Itorero ry’aba-Methodiste muri Kenya ndetse akaba na Perezida w’Ihuriro ry’Aba-Methodiste muri Afurika, Bishop Rev.Joseph Ntombura yavuze ko abayoboke b’iri torero bashishikajwe no gukora ivugabutumwa ndetse no kwera imbuto nziza.

Bishop Ntombura amaze iminsi ibiri n’itsinda ry’abayobozi b’Ihuriro ry’Aba-Methodiste muri Afurika, aho barimo kurebera hamwe icyateza imbere iri torero n’umurimo waryo w’ivugabutumwa muri rusange.

Ati “Abagize itorero ry’Aba-Methodiste muri Afurika, dufite ubumwe, tugomba gushyira hamwe kugira ngo tugire ijwi rigera kure.”

Ihuriro ry’Aba-Methodiste muri Afurika rigamije gukorera hamwe no guhuza imbaraga mu kurwanya ibirwanya ubuzima bw’Abakirisitu.

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *