Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda ryitandukanyije n’iryo mu Bwongereza ryanenze amasezerano y’abimukira

 Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda ryitandukanyije n’iryo mu Bwongereza ryanenze amasezerano y’abimukira

Musenyeri w’Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda, Mbanda Laurent, yagaragaje ko atemeranya n’ibyatangajwe n’abayobozi b’iri torero mu Bwongereza ku mugambi w’iki gihugu wo kohereza abimukira mu Rwagasabo.

Tariki ya 14 Mata 2022 ni bwo u Rwanda rwashyize umukono ku masezerano y’imyaka itanu agena ko ruzajya rwakira abimukira baturutse mu Bwongereza binjiye muri icyo gihugu binyuranyije n’amategeko.

Aya masezerano agena ko aba bimukira bazajya bafatwa bakazanwa mu Rwanda, ababishaka bagahitamo gusubira mu bihugu byabo mu gihe n’abagaragaza ubushake bwo kurugumamo bafashwa kuhakomereza ubuzima.

Ni icyemezo kitakiriwe neza n’abantu b’ingeri zitandukanye, abakinenga bakagaragaza ko kidakwiye.

Ibi byanatumye abantu bavugwaga ko bagomba koherezwa mu Rwanda mu ndege imwe bari 130, bagenda baregera inkiko zikabemerera kuguma muri iki gihugu kugeza hasigaye abatarenga 30.

Muri bo abagera kuri barindwi ni bo bagombaga kugera mu Rwanda ku wa 15 Kamena 2022 ariko indege yari igiye kubatwara yahagaritswe by’igitaraganya mbere y’uko iguruka nyuma y’icyemezo cyafashwe n’Urukiko rw’u Burayi rw’Uburenganzira bwa Muntu (ECHR).

Amasezerano y’u Rwanda n’u Bwongereza yahawe igihe cy’imyaka itanu. Biteganyijwe ko abimukira bazoherezwa bazacumbikirwa, bagafashwa kwisanga mu gihugu ndetse ababishaka bakakigumamo.

Ku ikubitiro, u Bwongereza bwahaye u Rwanda miliyoni 120£ azagirira akamaro izo mpunzi n’Abanyarwanda binyuze mu bikorwa by’uburezi mu mashuri yisumbuye, ay’imyuga ndetse n’andi mahugurwa mu masomo y’ubumenyingiro. Ibyo byiyongeraho ko bazafashwa kwiga kugera mu mashuri makuru na kaminuza.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru, abayobozi b’Itorero ry’Abangilikani mu Bwongereza bavuze ko icyemezo cyo kohereza abimukira mu Rwanda giteye ‘ikimwaro’ kuri iki gihugu cyo ku Mugabane w’u Burayi.

Musenyeri w’Itorero ry’Abangilikani, Mbanda Laurent, yavuze ko atari icyemezo kibi ndetse u Rwanda rwari rwiteguye kwakira abantu bakeneye aho kuba.

Yavuze ko Abanyarwanda benshi babaye mu buhungiro kubera Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bityo bumva neza ibishobora gutuma abantu bahunga, bakava mu byabo.

Itorero ry’Abangilikani muri Afurika ryakunze kugaragaza kutumvikana n’iryo mu Bwongereza by’umwihariko ku ngingo zimwe na zimwe zirimo gushyingiranwa kw’abahuje ibitsina.

Musenyeri Mbanda Laurent yavuze ko mu gihe ubukoloni bugenda bugera ku iherezo, amatorero yo muri Afurika akwiye kwitekerereza no kwivugira.

Ibi yabivuze asa n’ushaka kwerekana ko andi matorero na yo akwiye kwifatira ibyemezo aho gutegereza imyanzuro itangwa na Archbishop wa Canterbury mu Bwongereza, ibabwira ibyo gukora.

Ubwo yari mu nyigisho ya Pasika muri Cathedrale ya Canterbury, Reverend Justin Welby, yavuze ko icyemezo cy’u Bwongereza ku bimukira ‘kidakwiye.’

Iri jambo ryakurikiwe n’ibaruwa yasinyweho n’abasenyeri b’Abangilikani mu Bwongereza, ivuga ko igihugu kidakwiye kunyuranya n’amahame yacyo.

Iyi baruwa yatangajwe mu kinyamakuru Times ku wa Kabiri, umunsi urugendo rwa mbere rw’abimukira bagombaga koherezwa mu Rwanda rwasubikiweho.

Musenyeri Mbanda yavuze ko icyemezo cy’u Rwanda cyo kwakira abimukira kizafasha mu guhangana n’ikibazo cyabo ku rwego rw’Isi ndetse n’icy’abimukira n’abantu badafite aho kuba.

Yasobanuye ko iki kibazo kidakwiye kuba umutwaro w’umuntu umwe ahubwo ugomba gusangirwa n’ibihugu byose.

Musenyeri Mbanda wamaze igihe kirekire cy’ubuzima bwe mu buhunzi mbere yo gutahuka mu Rwanda, yavuze ko “azi neza uko bimera kubaho udafite iwawe.’’

BBC yanditse ko icyemezo cy’u Bwongereza cyo kohereza abimukira mu Rwanda cyanenzwe mu buryo bw’ibanga na Prince Charles nk’uko amakuru yatangajwe na Times na Daily Mail abigaragaza. Nta makuru yizewe yigeze atangazwa cyangwa ngo herekanwe raporo zigaragaza ko byabaye.

Prince Charles ari mu bayobozi bakuru bategerejwe mu Nama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bihuriye mu Muryango w’Ibivuga Icyongereza, CHOGM, izabera mu Rwanda ku wa 20-26 Kamena 2022.

Mbere y’uko iyi nama itangira, Amnesty International, yasabye abayobozi bahuriye muri Commonwealth kwibutsa u Bwongereza uburenganzira mu kubungabunga amasezerano agenga impunzi.

Itangazo ry’uyu muryango uharanira uburenganzira bwa muntu, risaba aba bayobozi kumvisha u Bwongereza kwisubiraho ku cyemezo kidakwiye cyo kohereza impunzi n’abimukira mu Rwanda.

nkundagospel

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *