Itsinda Lewis Vocal Band ryasohoye amashusho y’indirimbo nshya yise “Ndakwiringiye” ibwira abantu kwiringira Imana.

 Itsinda Lewis Vocal Band ryasohoye amashusho y’indirimbo nshya yise “Ndakwiringiye”  ibwira abantu kwiringira Imana.

Itsinda ririmo gukorana imbaraga  mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Lewis Vocal Band, ryasohoye indirimbo “Ndakwiringiye” bakoze mu buryo bwa “Live”, ikaba ari indirimbo isubizamo abantu ibyiringiro ibabwira kwiringira Imana no mu bihe bikomeye.

Iyi ndirimbo “Ndakwiringiye” ikoze mu buryo bugezweho bwa video. Ni tsinda rito ariko rikora cyane kandi   rikora ibintu byiza bijyane n’igihe.

Lewis Vocal Band batangiye ari abana bo mu ishuri ry’icyumweru

Umuyobozi wa Lewis Vocal Band, Tuyiramye Protogene, yabwiye NKUNDAGOSPEL ko basohoye iyi ndirimbo by’umwihariko muri ibi bihe Isi yugarijwe n’icyorezo cya Coronavirus cyahungabanyije ibintu byinshi mu mibereho ya benshi, kugira ngo abantu bongere kwibuka ko Imana itahindutse.

Yagize ati “Ni indirimbo ikoze mu buryo bw’isengesho umuntu wese yasenga abwira Imana.Turashaka kwibutsa abantu ko n’ubwo Isi iri mu bihe bitoroshye, benshi bahuye n’ibibazo ntibakwiye kwiheba  cyangwa ngo bumve ko byarangiye, bakwiye kugirira Imana icyizere bakagumya kuyiringira kuko yo itajya ihemuka.”

Tuyiramye yakomeje avuga ko uretse iyi ndirimbo hari n’izindi zikiri gutunganywa muri studio bitegura kuzasohora mu minsi iri imbere nazo zatunganyijwe mu buryo bwa “Live” ari amajwi ndetse n’amashusho.

Tuyiramye Protogene umuyobozi wa Lewis vocal Band

Lewis Vocal Band ni itsinda rigizwe ahanini n’urubyiruko rubarizwa mu itorero rya ADEPR, bahuriye ku kuba bakuriye mu ishuri ry’i cyumweru (Sunday school). Yatangiye mu 2014 itangiwe n’abasore batatu bishyize hamwe bashaka gukora umuziki wa acappella, nyuma itsinda rigenda ryaguka hiyongeramo n’abandi ndetse n’imikorere irahinduka, kugeza mu 2018 ubwo bavuga ko ari bwo basa n’aho ari bwo binjiye mu ruhando byeruye.

Abenshi muri iri tsinda baturuka Nyamagabe nubwo basigaye baba muri Kigali

Intego y’iri tsinda, nk’uko umuyobozi waryo Tuyiramye yabitangaje, ngo ni ukwamamaza ubutumwa bwiza hafi na kure, ndetse no kurushaho kuba ikitegererezo bigatuma n’abagiye bava ku Mana bahindukira bakayigarukira.

Bahishikariye gukomeza kubwira urundi rubyiruko kuva mu byaha rukizera umwami Yesu, ndetse n’abakiri bato bagakomeza gukurira mu murongo wo kubaha Imana, ndetse impano zabo bakazikoresha ku bw’ubwami bw’Imana.

Tuyiramye yasabye abantu gukomeza kubashyigikira kuko hari ibikorwa byinshi bitegura gukomeza gukora mu bihe biri imbere, birimo gusohora n’izindi ndirimbo zirimo iziri gutunganywa muri studio kuri ubu.

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA LEWIS VOCAL BAND

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *