“Iyo tudashize imbaraga mu kubaka abana tuba dukinguye umuryango uzasenya ibyo twubatse byose”-Umushumba Mukuru wa ADEPR,Isaie Ndayizeye

 “Iyo tudashize imbaraga mu kubaka abana tuba dukinguye umuryango uzasenya ibyo twubatse byose”-Umushumba Mukuru wa ADEPR,Isaie Ndayizeye

Umushumba Mukuru w’Itorero ADEPR ku rwego rw’igihugu, Rev. Pasitori Isaie Ndayizeye yibukije umuryango nyarwanda ko gushyira imbaraga nyinshi mu kubaka ibikorwa remezo ariko bakibagirwa gushyira ingufu mu kubaka abana bivamo ingaruka z’uko abo bana bibaviramo gusenya ibikorwa byubatswe.

Ibi yabitangaje ubwo hatangizwaga ku mugaragaro gahunda nshya igamije guteza imbere ivugabutumwa mu bana. Mu kiganiro cyihariye yagiranye na Nkundagospel Yagize ati:

“Turongera gukangurira umuryango nyarwanda n’itorero n’ababyeyi ko iyo turangaye mubyo kwita ku bana tuba dukinguye umuryango uri mo ingaruka nyinshi zirimo gusenya ibyo turi kubaka. Hari ababyeyi barangara bari kubaka ibintu binini barara amanwa n’ijoro bakora ibintu binini bihambaye, bakubaka amazu, bakubaka ibikorwa bitandukanye bigatuma babura umwanya wo kwita ku bana, wo kwita ku muryango, burya icyo bagakwiye kumenya ni uko iyo tutashyizemo imbaraga mu kwita kubana bakiri bato, mu kubarera, tuba dukinguye umuryango uzasenya ibintu byose twubatse, kuko uburere bazakurana mu bwana n’umutima bazagira mu bwana niwo uzabatera kurinda ibyo bazasanga twarakoze, iyo rero batawufite ikiba kizavamo ni ugusenya ibyo bazasanga twarakoze.”

Akomeza agira ati:

“Rero uko dushyira imbaraga mu kubaka ibikorwa bitandukanye dushyire imbaraga no mukubaka abana kuko ari igikorwa ntagereranywa gikwiye kujya imbere y’ibindi byose.”

Rev. Pasitori Isaie Ndayizeye yabwiye umunyamakuru wa Nkundagospel ko ari yo mpamvu batangije uyu mushinga mushya, bafatanyije na World Vision Rwanda, kugira ngo bakumire ingaruka mbi zisigaye zigera ku bana, zirimo gukoresha ibiyobyabwenge, guta amashuri, guterwa inda kw’abangavu ndetse n’izindi. Yagize ati:

“Kimwe mu bintu twabonye bikwiriye gushyirwamo imbaraga ni ugutegura urubyiruko n’abana dutekereza kuri generation (igisekuruza) y’ejo hazaza, tureba itorero none n’ejo hazaza, rero tubona ari ngombwa gushyiraho uburyo bwihariye bw’inyigisho zifasha abana abangavu n’ingimbi ndetse n’umuryango by’umwihariko, ku bijyanye no kwita kubana.” Yakomeje agira ati:

“Rero gutekereza ku bana ni ugutekereza kucyo itorero rimaze ku gihugu, none ndetse n’ejo hazaza, bikanajyana n’ibintu bitandukanye ubona bigenda byibasira abana n’urubyiruko ari byo bivamo ingaruka tubona z’abana bata amashuri, z’abangavu baterwa inda, z’abajya mu biyobyabwenge. Rero uko iyo mibare igenda yiyongera biteye impungenge kuri ejo hazaza h’igihugu, ku itorero, ku muryango nyarwanda. Nk’itorero rero, mu gushaka igisubizo twabonye muri gahunda y’ivugabutumwa no muri gahunda zitandukanye ari ngombwa kugira umwihariko ku bana ndetse n’ingimbi n’abangavu.”

Iyi gahunda yo guteza imbere ivugabutumwa mu bana, yanitabiriwe n’umuyobozi mukuru wa World Vision mu Rwanda, iri kwibanda ku byiciro bitatu,hakaba n’ikindi cya kane cy’abangavu n’ingimbi. Icyiciro cya mbere n’icya kabiri cyo hari gahunda y’itorero yo kubitaho by’umwihariko ariko ku munsi w’ejo, tariki ya 15 Nyakanga 2022, hatangije gahunda y’umwihariko ku cyiciro cya gatatu cy’abana bamaze kugira imyaka cumi n’umwe na cumi n’ibiri, ni abana baba batangiye kuva mu bwana batangiye gukoresha ikoranabuhanga batangiye guhura n’imico itandukanye, akaba ariyo mpamvu Itorero ADEPR ryahisemo guha icyo cyiciro umwihariko.Kuri iki cyiciro kandi hiyongeraho abangavu n’ingimbi kuzamuka kugera ku myaka cumi n’umunane.

Rev. Pasitori Isaie Ndayizeye kandi yanaboneyeho gushimira abafatanyabikorwa bose b’Itorero ADEPR anavuga ko umuhate wabo atari uw’ubusa ku mwami.

Protais MBARUSHIMANA

http://www.nkundagospel.rw

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *