James na Daniella bagiye gutaramira mu Bufaransa

Abahanzi nyarwanda baririmba indirimbo zo kuramya Imana no kuyihimbaza, James na Daniella bari mu gihugu cy’Ubufaransa aho bagiye kwitabira ibitaramo,nyuma yo kuva mu bindi bitaramo byabereye mu Bubiligi.
Inkuru ya James na Daniella yagiye igirwa ubwiru gusa amafoto yaje kujya hanze bigaragara ko bishimiye kuba bari mu gihugu cy’Ubufaransa ku munara witwa Eiffel.
Mu gitaramo bakoreye mu gihugu cy’Ububiligi bafashijwe na Fortrand Bigirimana ukomoka mu gihugu cy’abaturanyi cy’Uburundi.
Umuhanzi nyarwanda Israel Mbonyi nawe aherutse gutangaza ko mu kwezi kwa Nyakanga azajya gutaramira mu gihugu cya Canada.