James na Daniella bashyize hanze indirimbo ebyiri za Pasika

 James na Daniella bashyize hanze indirimbo ebyiri za Pasika

Kwizihiza Pasika ku bakristu akenshi birangwa n’ibikorwa bunyuranye bifasha kwibuka ubwitange Yesu yagiriye abantu. Abahanzi bakora mu nganzo bakagaragaza urukundo rw’umukucunguzi w’isi. James na Daniella nk’amwe mu mazina amaze gukomera mu muziki uhimbaza Imana bageneye Abakristu muri rusange indirimbo ebyiri zibafasha kwizihiza neza iki gihe cya Pasika. Isezerarano ndetse na Alleluia bafatanyije na Prosper NKOMEZI bavuga ko zo n’izindi zitarasohoka ari zimwe mu ndirimbo bageneye iki gihe cya Pasika zifasha Abakristu kuzirika urukundo rwa Yesu ruhebuje ku bari mu isi.

Indirimbo Isezerano igaragaza uburyo isezerano ry’Imana kuko Imana atari umuntu ngo ibeshye bityo ko hahirwa buri muntu ufite isezerano ryayo. Indirimbo Alleluia bakoraye n’umuranye Prosper NKOMEZI yo igaragaza urukundo rw’Umukucunguzi rwatumye amena amaraso ye ku bwacu kandi n’ubu akaba acyuje imphwe n’urukundo byinshi.

RUTAGARAMA James aganira na Nkundagospel yavuze ko izo ndirimbo zombi ziri mu mujyo wo kwizihiza Izuka ry’Umukiza (Pasika) kandi ko hateganyijwe n’izindi mu minsi ya vuba. Yagize Ari: ”Zose ni indirimbo za Pasika harasohoka indi mu minsi nk’ibiri, Alluluia ni iyo gushima Kristu ibyo yakoze. Naho Isezerano, nkunze kubwira abantu ko iyo tuvuze isezerano tuba tuvuze isezererano ry’iteka ryose kandi ryatangiriye ku musaraba. Rero hahirwa abafite isezerano ni yo mpamvu ihuye na Pasika cyane kuko ari wo munsi isezerano ry’iteka ryose”.

Aba bombi bakorana ubuhanzi bwo kuryama no guhimbaza Imana, bamaze kwigarurira imitima ya benshi haba ababakunda nk’urugo (couple) n’indirimbo zabo muri rusange. RUTAGARAMA James yasoje avuga ko ababakunda cg bakunda ibyo bakora bashonje bahiwe.

Mushobora kureba izo ndirimbo zombi munyuze hano

https://youtu.be/Lyk2lFcpCc8

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *