Yavuze Yego: Igitaramo cya mbere Papi Clever na Dorcas bagiye gukora
James na Daniella basohoye indirimbo nshya igaruka ku gaciro k’amaraso ya Yesu
Rutagarama James akaba aririmbana n’umugore we Daniella Rugarama mu itsinda abantu bazwi nka James & Daniella, basohoye indirimbo nshya bise “Amaraso” ni ndirimbo yongera kugaruka ku gaciro k’amaraso ya Yesu.
Nyuma y’umunsi umwe nyuma ya Pasika ibaye nibwo yasohotse indirimbo “Amaraso” yongera kuvuga ku gaciro ka maraso ya Yesu. ni ndirimbo ifite iminota cumi n’umwe n’amasagonda atatu yari imaze iminsi itegerejwe na benshi.
James & Daniella bamaze gukora indirimbo zitandukanye kandi zikunzwe na benshi zirimo; Mpa amavuta, Nkoresha, Ububyutse na Narakijijwe. Ni itsinda ryatangiye kera umuziki, gusa ryamenyekanye cyane mu myaka ibiri ishize.

Ibi byaturutse ku ndirimbo yabo ya mbere yuje amagambo aryoheye ugutwi n’umutima “Mpa amavuta” kugeza ubu imaze kurebwa ku rukuta rwa Youtue n’abantu 3,900,260. Ni ndirimbo yakunzwe cyane niyo yatumenye iri tsinda rimenyekanya.
James nyuma yo gusohora iyi ndirimbo yanditse ku rukuta rwa Youtue ati “Mwese abarushye n’abaremerewe, nimuze munsange ndabaruhura. “Mwese abarushye n’abaremerewe, nimuze munsange ndabaruhura”.
Iyi ndirimbo yakozwe mu buryo n’amajwi Khrisau, naho amashusho akorwa na Doux akaba ariwe ukunda kubakorera. James na Daniella muri iyindirimbo y’ifashishije abanda baririmbyi bakunda gufasha abahanzi batandukanye aribo: Gedeon, Jonathan, Diane, Esther, Lydia , Merci
Tariki 1 Werurwe 2020 ni bwo James na Daniella bamuritse Album yabo ya mbere bise ’Mpa amavuta’ mu gitaramo cy’amateka ’Mpa amavuta live concert’ cyabereye muri Kigali Arena.
REBA HANO INDIRIMBO NSHYA ” AMARASO” YA JAMES NA DANIELLA