James na Daniella: Umwana wacu w’imyaka atatu n’amezi 8 yahimbye indirimbo iri kudufasha cyane

 James na Daniella: Umwana wacu w’imyaka atatu n’amezi 8 yahimbye indirimbo iri kudufasha cyane

James na Daniella ni abaririmbyi bakunzwe cyane mu bakora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Bamenyekanye cyane mu ndirimbo nka “Mpa Amavuta”, “Narakijijwe”, “Hembura” n’izindi nyishi.Uyu muryango w’abaramyi bakunzwe cyane mu Rwanda,  bari mu byishimo nyuma yuko umwana wabo akomeje gutera ikirenge mu cyabo aririmba indirimbo iri kubafasha cyane .

Ibi byishimo babisangije ababakurikira ku rubuga rwa Instagram, aho bavuze ko umukobwa we yahimbye indirimbo ye ya mbere ni ndirimbo irimo gutera James ariwe se kurushaho gutekereza k’urukundo rw’Imana .

yagize ati “ Umukobwa wanjye Amryikal w’imyaka itatu n’amezi 8 yahimbye indirimbo ye ya mbere, ndayitezimbere, iramfasha cyane gutekereza ku rukundo rw’Imana!!”.

Aba babombi inkomoko y’umubano wabo, byatangiye biga muri Kaminuza muri Uganda bize hamwe kandi bakundaga kubana mu matsinda baririmba mo bakanayasengeramo.

Mbere y’uko babana muri kaminuza  bari baturanye Kimironko.Mu mwaka wa 2013 nibwo bahuye bwa mbere nyuma y’aho habaho batangira kuririmba no gutangira gukundana biza kuza.

Mu mwaka wa 2015 ni bwo James&Daniella bashakanye, batangira ubwo kuririmbana dore ko mbere yaho baririmbaga mu matsinda atandukanye yo muri Uganda aho babaga. Kuri ubu bari kubarizwa mu Rwanda, bakaba basengera muri Fousquare Gospel church Kimironko kwa Bishop Dr Masengo Fidele.

James&Daniella ni itsinda rigizwe n’umugabo n’umugore, rimaze igihe gito cyane mu muziki, icyakora mbere yo gukora iri tsinda bahoze baririmba mu matsinda atandukanye.bamaze kubyara abana batatu

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published.