Jotham Ndanyuzwe yashimiye abitabiriye umuhango wo kumurika igitabo cye

Umwanditsi w’ibitabo, Jotham Ndanyuzwe yashimiye byimazeyo abitabiriye umuhango wo kumurika igitabo cye yise “Izina Risumba Byose” (The name Above All).
Mu kiganiro cyihariye yagiranye na Nkundagospel yagize ati:
“Umuhango wo kumurika igitabo cyanjye witabiriwe n’abantu benshi cyane ntakekaga. Ndashimira buri umwe wese witabiriye uyu muhango ndetse mbibutsa ko uwifuza iki gitabo yakibona rwose kuburyo bumworoheye.”
Ni igitaramo kigari cyitabiriwe n’imbaga nyamwinshi cyabereye muri Kenya, mu mujyi wa Nairobi, ahitwa Umoja mu itorero ryitwa Jesus Great Harvest Church. Ni igitabo gisobanura neza inyungu dukura mu kwizera Kristu.
Ndanyuzwe Jotham avuga ko “igitekerezo uko cyaje nashatse gusobanurira abantu byimbitse umurimo n’umumaro w’izina rya Kristo.” Yakomeje ati:
“Ubutumwa buri mu gitabo ni ubutumwa busobanura izina twahawe risumba byose kandi iryo zina ni Yesu Kristo.”
Iki gitabo cyamuritswe ku mugaragaro, taliki ya 17 Nyakanga 2022, mu gihugu cya Kenya, Nairobi ahitwa Umoja mu itorero ryitwa Jesus Great Harvest Church.
Iki gikorwa cyitabiriwe n’abaririmbyi bakunzwe cyane nka Holy Entrance Ministry Nairobi, True Promises Ministry Nairobi, Gracious choir , Maserafi choir ndetse n’andi makorali atandukanye.
Ibi birori kandi byitabiriwe n’abavuga butumwa nka Rev. Mark Juma, abantu benshi bakunda ndetse n’abandi.
Kwinjira byari ubuntu.
Igitabo kigurwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bine (Rwf4,000), hagamijwe gushyigira umwanditsi.






