Kabaye! Pasitori yaguwe gitumo yiba amaturo

 Kabaye! Pasitori yaguwe gitumo yiba amaturo

Itorero muri Kaminuza yo muri Leta ya Florida ryitwa Summit ryirukanye umupasitori witwa Jim Hines wari umwe mu bikomerezwa muri iryo torero, nyuma y’aho kuri misa ya Noheli yaguwe gitumo yibye 1,000$ avunje miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda, akanemeza ko atari bwo bwa mbere yiba amaturo.

Ubwo ibinyamakuru byo muri aka gace byageragezaga gucukumbura aya makuru, iri torero ryanze kubabwira ikigiye gukurikiraho, gusa ariko ryasohoye itangazo ribisobanura rigira riti:

“Jim Hines yirukanwe nyuma yo gufatwa yibye 1,000$ ku maturo ya Misa ya Noheli. Ibi binyuranyije n’amahame y’itorero.”

Icyakora iri tangazo ntirigaragaza neza niba abibwe baritabaje inzengo z’umutekano ariko uyu mupasitori yemeye ko no mumwaka wa 2018 yibye amaturo nubwo yari yarabyigurutse.

Jim Hines yari umwe mu bayobozi bakomeye muri iri torero, dore ko yari akuriye abapasitori bose baririmo guhera mu mwaka wa 2013 kugeza mu mwaka wa 2020.

Ibi ntibibaye gusa kuri Jim Hines gusa ahubwo hari n’abandi nuko Imana itarabashyira ahabona. Ibi biri gusohoza ibyanditswe ngo “mu minsi y’imperuka abantu bazaba bikunda kandi bakunda impiya.” Nawe usoma iyi nkuru usenge usabe Imana imbaraga kuko tutaragera aho Satani atageza imyambi.

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *