Kera kabaye Serge Iyamuremye yemeye ko agiye kurushinga n’umukunzi we bamaze igihe bakundana

 Kera kabaye Serge Iyamuremye yemeye ko agiye kurushinga n’umukunzi we bamaze igihe bakundana

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Serge Iyamuremye, agiye kurushinga n’inkumi ituye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

uyu muhanzi yahishuye ko afite umukunzi ndetse bitegura kurushinga.

Serge umuhanzi ukunzwe nabatari bake

Ati “Imyaka ibaye myinshi dukundana, ni umukobwa tumaranye igihe kuko twakundanye kera cyane. Sinamuvuga gusa uko iminsi izagenda yicuma muzamumenya.”

Icyakora nubwo yemeye ko afite umukunzi wo muri Diaspora, Iyamuremye yahakanye ibyo kujya gutura muri Amerika.

Ati “Njye nta gahunda mfite yo kujya muri Amerika. Ariko se kuki mwumva ko umuntu wese ukundanye n’umu-diaspora aba agiye kumusangayo? Ntituzajyayo ahubwo nitumara gusezerana arabizi ko azaza ino tugatura mu Rwanda.”

Bimwe mu byo Iyamuremye avuga ko yakundiye iyi nkumi harimo kuba ari umukobwa umukunda, wubaha Imana, ndetse akaba anasenga.

Serge Iyamuremye umaze igihe mu munyenga w’urukundo

Ku rundi ruhande hari amakuru avuga ko mu minsi ishize uyu muhanzi yasabye akanakwa uyu mukobwa mu ibanga rikomeye, ndetse kugeza ubu bakaba baragize ibanga iby’ibi birori ku buryo nta muntu wari wemerewe gufata amafoto.

Serge Iyamuremye ni umwe mu bamaze igihe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana kuko abimazemo imyaka irenga icumi.

Ni umwe mu baramyi bakunzwe cyane mu Rwanda binyuze mu ndirimbo zirimo “Arampagije”, “Biramvura”, “Yesu Agarutse” n’izindi.

Kimwe n’abandi baramyi iby’urukundo rwe yabigize ibanga rikomeye kugeza akoze ubukwe.

SRC:Igihe

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published.