Yavuze Yego: Igitaramo cya mbere Papi Clever na Dorcas bagiye gukora
Kigali: Vestine & Dorcas, Papi & Dorcas, Jehovah Jireh choir na Shalom choir bagiye guhurira mu gitaramo gikomeye.

Itorero ry’ADEPR ururembo rwa Kigali ryateguye igiterane gikomeye cyatumiwemo amakorari akomeye akorera umurimo wayo w’ivugabutumwa mu mugi wa Kigali ndetse n’abahanzi babarizwa muri iri torero bakaba bakorero umurimo wabo mu mugi wa Kigali.
Igitaramo kiswe “BYE BYE VACANCE GOSPEL FEST” cyateguwe na ADEPR mu rwego rwo gusezera abanyeshuri barimo kwitegura gusubira ku masomo. Iki gitaramo kibaye ku nshuro ya mbere byitezwe ko abahanzi barimo Bosco Nshuti, Alex Dusabe, Danny Mutabazi,Vedaste N. Christian, Papi & Dorcas, Vestine & Dorcas ndetse n’amakorari Shalom Choir na Jehovah Jireh Choir ndetse n’abandi batandukanye nibo bazataramira abazitabira iki gitaramo.
Iki Gitaramo cyateguwe kandi mu cyumweru cyahariwe urubyiruko rw’abakristu bo muri ADEPR ururembo rwa Kigali kikaba kizamara iminsi itatu aho tariki ya 02/Nzeri 2022 kizabera muri Car Free Zone guhera saa kumi nimwe n’umugoroba , kuwa 03/Nzeri 2022 kizakomereza muri ADEPR Nyarugenge hanyuma tariki ya 04/Nzeri 2022 gisoreze mu nsengero zose za ADEPR mu rurembo rwa Kigali. Kuri iki cyumweru kandi imirimo yose yo munsengero izakorwa n’urubyiruko mu rwego rwo kubereka koi torero ribaha agaciro kandi ribazirikana nkuko byatangajwe n’umushumba wa ADEPR ururembo rwa Kigali Pastor Valentin Rurangwa.
Itorero rya ADEPR rikorero mu Rwanda hose rikaba rifite insengero 3140 n’abakristu basaga Miliyoni 3 biganjemo urubyiruko n’abakiri batoya.