Kiliziya Gatolika igiye kunguka abatagatifu bashya

 Kiliziya Gatolika igiye kunguka abatagatifu bashya

Léonidas MUHIRE

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi, Papa Francis yatangaje ko agiye kwinjiza abandi batagatifu batatu mu rusange rw’abatagatifu. Icyo gikorwa kizaba ku itariki ya 15 Gicurasi 2022, aho umupadiri w’Umuholandi n’ababikira babiri bo mu Bufaransa no mu Butaliyani bari ku rutonde rw’abatagatifu icumi bashya bazinjizwa mu rusange rw’abatagatifu.

Ibi, Papa Francis yabitangarije mu mwiherero usanzwe w’abakaridinari yari ayoboye wabereye i Vatikani wari ugamije guhitamo umunsi wo kwinjiza mu batagatifu umupadiri w’umukarumeli ukomoka mu Buholandi witwaga Titus Brandsma, umubikira w’umufaransa Maria Rivier washinze umuryngo w’ababikira basingiza Bikira Mariya n’undi mubikira w’Umutaliyani washinze umuryango w’ababikira biyamabaza Immaculata wa Lourdes.

Padiri Titus Brandsma yari umuhanga mu by’iyobokamana mu Buholandi, umunyamakuru ndetse n’umwanditsi warwanyije cyane amategeko yibasiraga Abayahudi bikozwe n’abanazi bayakwirakwizaga mu Budage mbere y’Intambara ya Kabiri y’Isi Yose. Uwo mupadiri Yatawe muri yombi muri Mutarama 1942 igihe Ubudage bwateraga Ubuholandi.

Abanazi bamubwiye ko azemererwa kubaho mu mutuzo mu kigo cy’abihaye Imana naramuka yemeye ko ibinyamakuru gatolika bigomba gutangaza icengezamatwara y’Abanazi ariko padiri Titus arabyanga.

Uyu mupadiri yabayeho nabi mu kigo cyakoranyirizwagamo imfungwa cya Dachau aho yicishwaga inzara nyuma aza kwitaba Imana atewe urushinge rurimo aside ku ya 26 Nyakanga muri uwo mwaka imyaka 61.Aba batatu bagiye gushyirwa mu rusange rw’abatagatifu bari baratoranyijwe umwaka ushize bakuwe ku rutonde rw’abandi basigaye na bo bafite uburenganzira bwo kwemerwa na papa.

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published.