Kiliziya Gatolika yamaganwe nyuma yo kwikoma umutinganyi

 Kiliziya Gatolika yamaganwe nyuma yo kwikoma umutinganyi

Léonidas MUHIRE

Kiliziya Gatolika mu gihugu cy’u Bwongereza yamaganiwe kure n’urwego rushinzwe uburezi mu gihugu nyuma yo kubuza umwanditsi w’ibitabo gusura ishuri ry’abahungu gusa riherereye i Londres bitewe n’uko uwo mwanditsi ari umutinganyi.
Uru ruzinduko, rwari ruteganyijwe ku munsi wahariwe igitabo ku isi, aho umwanditsi w’igitabo kitwa ‘Noah Can't Even’, Simon James Green yagombaga kugirira uruzinduko ku ishuri ryisumbuye gatolika  rya John Fisher School ry’abahungu gusa riherereye i Croydon mu magepfo y’umurwa mukuru Londres.
Arikidiyosezi ya Southwark imaze gukora igenzura kuri iryo shuri, yahisemo guhagarika urwo ruzinduko iminsi mike mbere yuko uwo munsi wizihizwa.
Umuyobozi ushinzwe uburezi muri iryo shuri, Simon Hughes yavuze ko uruzinduko rw’uwo mwanditsi rwari runyuranyije n’ibyo kiliziya yemera kandi ko ntakundi bashoboraga kubigenza uretse kwemera amategeko tewolojiya muri kiliziya bagenderaho bituma dusaba ko uruzinduko ruhagarara.
Iki cyemezo cyakurikiye icyifuzo cy’abakoresha imbuga Gatolika za murandasi basaba ko uru rugendo rwahagarikwa aho bavugaga ko ari ikibazo gikomeye cyashoboraga kuyobya abahungu bakiri bato biga muri iryo ishuri bakaba bakwemera ko ubutinganyi ari imyitwarire isanzwe mu bijyanye no guhuza ibitsina.
Ikigo   gishinzwe Uburezi aho mu  Bwongereza cyamaganiye kure icyo cyemezo cya kiliziya gisaba  ko urwo ruzinduko rwakomeza nk’uko rwari rwiteguwe.
Ibi, si ubwa mbere bibaye kuko ari inshuro ya kabiri hahagarikwa uruzinduko mu ishuri gatolika bitewe no kutumva kimwe kwa leta n’iyobokamana ibijyanye n’ubutinganyi.
Simon James Green wanifuzaga kwigisha abo banyeshuri ko umutinganyi ari umuntu nk’abandi, ni umwanditsi ukomeye mu Bwongereza wanatsindiye ibihembo binyuranye by’ubwanditsi ku ngingo zinyuranye akaba afatwa nk’umwe mu baryamana n’abo bahuje igitsina w’umuhanga mu kwandika. 

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *