King James na Israel Mbonyi batanze Noheli n’Ubunani

 King James na Israel Mbonyi batanze Noheli n’Ubunani

Nyuma y’uko Umuramyi akaba n’icyamamare mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Israel MBONYI akoranye indrimbo n’ umuhanzi ukunzwe na benshi mu njyana ya R&B KING JAMES igakundwa n’abatari bake bitewe n’amajwi yabo anyura benshi bayumva, biyemeje kongera gutungura abakunzi babo babaha impano y’iminsi mikuru.Aba bahanzi bose basanzwe ari ibyamamare mu bisata bitandukanye.

Israel MBONYI ni umuhanzi wigaruriye imitima ya benshi bitewe n’indirimbo ze zitandukanye zishishikariza abakiristo benshi kwiyegurira Imana ndetse no kuyubaha mu byo bakora byose mu buzima bwabo bwa buri munsi byumwihariko mu isengesho.

King James we azwiho ko yatwaye Primus Guma Guma Super Star ya kabiri mu Rwanda mu waka wa 2012 nyuma ya TOM CLOSE. Kuri ubu yasohoye Album nshya iriho indirimbo cumi na zirindwwi iri ku rubuga rwe agarushirizaho indirimbo zitandukanye (www.zanatalent.com) .

Iyi album iriho indirimbo ya nyuma yakoranye na Israel MBONYI yitwa “ INSHUTI MAGARA”Iyi ndirimbo isohotse nyuma y’ibigeragezo bitandukanye KING JAMES yagiye anyuramo mu mezi ashize ndetse harimo no gufungwa azira kurenga ku mabwiriza ya COVID-19. Iyi ndirimbo ishikariza abantu bose kugira urukundo byumwihariko inshuti ko ziba zigomba gufashanya aho rukomeye.

Indirimbo isoza urutonde ‘INSHUTI MAGARA’, King James fatanyije na Israel Mbonyi
Israel Mbonyi ukunzwe na benshi mu ndirimbo zihimbaza Imana
King James asanzwe aririmba indirimbo zibanda ku rukundo

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *